skol
fortebet

Igihugu cy’u Rwanda gifite uburenganzira bwo gusubiza RDC yatangije ubushotoranyi-Dr. Biruta

Yanditswe: Monday 30, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje uburyo yihanganye mu gihe cy’imyaka ikabakaba 30, mu guharanira ko amahoro n’umutekano bosagamba mu Karere nubwo yabaga ifite uburenganzira busesuye bwo gusubiza ku bitero by’ubushotoranyi yagabweho na RDC mu bihe bitandukanye.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta yabikomojeho ku wa Gatandatu, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama idasanzwe ya 15 y’Inteko y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), yigaga ku Bikorwa by’Ubutabazi no Kwitanga, yabereye i Malabo muri Guinea Equatorial.

Muri iyo nama yari ahagarariyemo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ni ho yasabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) guha agaciro ubuturanyi, igafata inshingano z’ibibazo byayo yiirinda kugereka ibibazo byayo ku Rwanda.

Dr. Biruta yagaragaje ko hari gahunda nyinshi zashyiriweho gukemura ibibazo bihari, ariko zikaba zidashobora gutanga umusaruro mu gihe hatari ubushake bwa Politiki.

Ati: “Hatabayeho ubushake bwa Politiki, tuzahora mu ruhererekane rw’amakimbirane adakenewe kandi yangiza byinshi.”

Ayo magambo yayavuze mu gihe ingabo za RDC (FARDC) zikomeje imirwano izihuje n’inyeshyamba z’Abanyekongo baharanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda (M23), bikavugwa ko bashyigikiwe n’u Rwanda nubwo nta gihamya gifatika gishingirwaho ibyo birego.

Mu cyumweru gishize igihe iyo mirwano yari irimbanyije, ingabo za FARDC zateye ibisasu mu bice bitandukanye by’ubutaka bw’u Rwanda mu Majyaruguru y’Igihugu, bikomeretsa abantu benshi ndetse binangiza imitungo y’abaturage ku wa 23 Gicurasi 2022.

U Rwanda rwamaganye imikoranire ya FARDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kando ubuyobozi bwa RDF bwemeje ko ubufatanye bwabo bwigaragaje by’umwihariko bashimuta abasirikare ba RDF barimo bacungira umutekano ku mupaka.

Abasirilare ba FARDC bakorana na FDLR nk’ubutabazi bw’ibanze buri gihe
Nubwo u Rwanda rwagaragaje ko rudafite inyungu n’imwe yo kwivanga mu ntambara y’Abanyekongo, kandi ko rutanateganyaga kuba rwarwana n’anaturanyi, mubwo Leta ya Kinshasa idahwema kuvuga ko M23 ishyigikiwe na Kigali.

Dr. Biruta yavuze ko mu myaka 30 ishize FARDC yakoranye bya hafi na FDLR mu Burasirazuba bwa RDC. Yavuze ko biteye agahinda kubona uwo mutwe ufite umugambi urambye wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda warahawe ijuru rito na Leta ya Congo.

Yagize ati: “Mu myaka myinshi ishize, bateye icyuhagiro uyu mutwe wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza n’aho kuri ubu FDLR ibana na FARDC ndetse banafatanyije imirwano. U Rwanda rwifuza gushimangira ko FDLR n’andi matsinda yose ayishamikiyeho biteje ikibazo cy’umutekano ku Rwanda no mu Karere.”

Dr Biruta yemeje ko RDC ikomeje kugenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa gahunda z’ubutwererane zemejwe hagati y’ibihugu byombi ndetse no ku rwego rw’Akarere.

Yemeje ko byaba ari ukwigiza nkana no kureba hafi cyane kuba RDC yarwanya M23 nk’abaturage bayo yirengagije ku bushake FDLR yacumbikiye mu myaka ikabakaba yose imaze ihungabanya umutekano w’u Rwanda, RDC n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Dr. Biruta yongeyego ati: “By’umwihariko ku kibazo cya M23, abayigize ni Abanyekongo barakarariye Guverinoma yabo. Ni yo mpamvu twifuza guhamya ko iki ari ikibazo cy’imbere muri Congo, gikwiye gukemurirwa imbere.”

Yasobanuye ko abahoze ari abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda mu myaka 8 ishize bambuwe intwaro, bakaba bagicumbikiwe kure cyane y’umupaka wa RDC nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga.

U Rwanda kandi rwanafashije RDC mu rugendo rwo kumvikana n’abahoze ari abarwanyi ba M23 byatanze umusaruro wo gutahuka kwa bamwe muri bo basubizwa mu buzima busanzwe.

Dr Biruta yatangaje ko ikibabaje ari uko Leta ya RDC idashaka gushyira mu bikorwa imyanzuro y’ibyo yemeje gushyira mu bikorwa mu masezerano yagiranye na M23.

Inama iheruka kubera i Nairobi yatanze amabwiriza yumvikana y’uburyo icyo kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC gikwiye gukemurwa.

Inama ya mbere yabaye taliki ya 8 Mata nyuma y’aho Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yari amaze gusinya amasezerano yo kwinjira mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, hejwe ko hagiye gushyirwaho umutwe w’Ingabo zihuriweho wo gukemura ibibazo by’inyeshyamba zabonye ijuru rito mu mashyamba ya RDC ziteza umutekano muke mu Karere.

Igihe Congo yari igeze mu cya kabiri cy’urwo rugendo, habonetse umusaruro utanga icyizere kuko imitwe yitwaje intwaro isaga 30 yahise isaba kugirana ibiganiro na Leta mu gushaka umuti urambye.

Ariko ku wa Gatandatu, ni bwo icyo gihugu cyatangaje ko gifata M23 nk’umutwe w’iterabwoba ndetse ko uwo mutwe uhejwe mu biganiro by’amahoro biri kubera i Nairobi.

Dr. Biruta yavuze ko biteye inkeke kubona RDC yihutira kugereka ibyo bibazo ku Rwanda mu rwego rwo kwirengagiza inshingano n’uruhare ibifitemo.

Dr. Biruta yongeyeho ko icyo gihugu cyagerageje inshuro nyinshi gukururira u Rwanda mu bibazo byacyo by’imbere.

Ati : “By’umwihariko, FARDC yakoze u Rwanda mu jisho inshuro nyinshi, harimo no kumisha ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, ibintu bidashobora kwihanganirwa nk’aho ntacyo bitwaye.”

Aha yagarutse ku bisasu byasutswe mu Rwanda inkurikirane mu cyumweru gishize, bigakomeretsa abaturage benshi n’imitungo itagira ingano ikangizwa. Ibyo bisasu byaje bikurikira ibindi byatewe ku butaka bw’u Rwanda taliki ya 19 Werurwe 2022.

“[…] Mu gihe nta wari guhora u Rwanda kuba yasubiza, ahubwo ntitwahwemye gusaba ko hakorwa iperereza kuri ubwo bushotoranyi, rikorwa n’Itsinda ry’Ingabo za ICGLR zishinzwe kugenzura imipaka (EJMV).”

Yakomeje agira ati: “Reka nsindagire ubu butumwa bugenewe umuvandimwe wacu wa Congo: Ni ukuri namubwiye ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo gusubiza. Perezida wacu, Nyakubahwa Paul Kagame na we yabisobanuriye byimbitse mugenzi we. Byaba ubu cyangwa mu gihe kiri imbere u Rwanda, kimwe n’ikindi gihugu cyose cyagera mu bibazo nk’ibi, ruzakoresha uburenganzira bwo gusubiza kuri ubu bushotoranyi.”

Minisitiri Dr. Biruta yasoje yongera kwemeza ko M23 ari ikibazo cy’imbere muri RDC gikwiye gukemurwa n’Abanyekongo ubwabo binyuze mu ngamba zemeranyijweho mu masezerano y’i Nairobi.

Yasabye Kinshasa kureka amagambo y’uturingushyo, igatangira kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono kugira ngo hakomeze urugendo rwo kugarura amahoro arambye mu Karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa