Igipimo cy’Alukoro cyemererwa utwaye ikinyabiziga cyazamuye impaka mu Badepite
Yanditswe: Tuesday 06, Jan 2026
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bazamuye impaka ku ngingo iri mu mushinga w’itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda, iteganya ko utwaye ikinyabiziga aba yemerewe kunywa ibirimo alukoro, nterenze garama 0,80 kuri litiro y’amaraso ye.
Iyo ngingo kandi iteganya ko icyo gipimo gishobora kugabanyuka binyuze mu Iteka rya Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano.
Ubwo Abadepite basesenguraga uwo mushinga w’itegeko mu rwego rwo kuwemeza, kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026, bagagaraje impungenge zinyuranye kuri kuri iyi ngingo.
Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje impungenge ku bubasha buhabwa Minisitiri bwo kugabanya icyo gipimo cya alukoro kiri mu maraso y’uwafashwe atwaye ikinyabiziga.
Yagize ati: “Iyi ngingo iri mu nkingi za mwamba ziri mu itegeko, aho igena igipimo cya alukoro mu maraso, ariko duha Minisitiri ububasha bwo kukigabanya. […] Bizateza uguhindagurika muri iri tegeko, kuko niritorwa ntabwo tuzamenya ngo igipimo mu buryo buhoraho ni ikihe.”
Uwo Mudepite yashimangiye ko itegeko rikwiye kugena uburyo bugaragara icyo gipimo, kikaba kidakomeza guhindagurika.
Yagize ati: “Twagira ngo Abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano bazongere bakiganireho ariko barebe no mu Karere n’ahandi bindi bihugu uko bikorwa.”
Depite Mujawabega Yvonne yavuze ko ibisobanuro by’iri tegeko bikwiye gutangwa mu buryo bwimbitse, kuko rikora ku buzima bw’abantu benshi.
Yagize ati: “Turashaka kumenya ni iki kizatuma ibi bipimo bigabanyuka, kandi bireba ubuzima bw’abantu benshi.”
Depite Mukabunani Christine na we yagaragaje impungenge ku buryo Minisitiri yazashingiraho agabanya icyo gipimo, ashimangira ko hashobora kubamo icyuho cya ruswa.
Yagize ati: “Ntabwo numva neza icyo Minisitiri azaheraho agabanya icyo gipimo, niba azahera ku wo baziranye, kandi bishobora kuba icyuho cya ruswa.”
Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Amb. Tumukunde Hope Gasatura, yasobanuye ko n’ubundi iki gipimo cya alukoro kitari giteganyijwe mu itegeko, ahubwo cyari mu iteka rya Perezida wa Repubulika, bityo kugishyira mu itegeko bikaba byaba ari intambwe nziza.
Yagize ati: “Twabiganiriyeho igihe kirekire, dusanga byava mu iteka bikajya mu itegeko.”
Abadepite bavuze ko iteka rishobora gusumba itegeko
Depite Nsangabandi Erneste yavuze ko iteka rya Minisitiri rishobora kujya hejuru y’itegeko mu gihe hatabayeho ubushishozi buhagije.
Yagize ati: “Urebye imiterere y’iyi ngingo ukareba n’ukuntu amategeko agenda akurikirana, uhereye ku Itegeko Nshinga, ugenda umanuka urabona ko iteka ririmo gushaka kujya hejuru y’itegeko kandi bibaye bityo twaba tubyaginje.”
Yakomeje agira ati: “Byakabaye byiza yenda, tuvuze ngo igipimo ntarengwa cya Alukoro mu maraso giteganywa n’Iteka rya Minisitiri, yenda akaba afite uburenganzira bwo kubihindura bitewe n’imyitwarire ihari.
Gushyiraho igipimo cya Alukoro twarangiza tukavuga ko Minisitiri azashyiraho iteka, akajya abihindura bitewe n’uko abantu banywa inzoga, bushobora gucya akavuga ngo nta gipimo na kimwe cyemewe mu maraso kugira ngo utware ikinyabiziga.”
Yavuze ko kugena igipimo ntarengwa cya garama 0,8 muri litiro imwe y’amaraso byakozwe hashingiwe ku bushakashatsi bw’abahanga, bityo kikwiye gushyirwa mu itegeko nta guhindagurika.
Depite Mukabalisa Germaine yongeyeho ati: “Iyi ngingo izagira ingaruka ku buzima bw’abantu benshi b’Abanyarwanda, niba itegeko rigennye 0,80 za alukoru, nuyigeza ukanayirenza uzafungwa ndetse n’imodoka utwaye izafungwa.
Ariko tukongeramo ko hari undi muntu utari Inteko Ishinga Amategeko, ushobora kukigeza kuri 0,6, cyangwa 0,5, ukaba wafungwa n’izindi ngaruka.”
Yakomeje agira ati: “Ubu koko dutanga ububasha kuri Minisitiri ngo ejo uzagabanye, ubwo murumva abantu bizagiraho ingaruka.”
Yasabye ko kubera ko ari ingingo ifitiye akamaro abaturage benshi, ikwiye kuganirwaho byimbitse mu Nteko Ishinga Amategeko, igahabwa umurongo uhamye.
Asobanura ishingiro ry’uwo mushinga w’itegeko, Perezida wa Komisiyo Amb. Tumushime Gasatura Hope, yavuze ko iryo teka ritazahindura ibiteganywa n’itegeko kandi ritazakuraho uburenganzira bwo kunywa inzoga ku Banyarwanda, ariko basabwa kwitwararika mu gihe bagiye gutwara ibinyabiziga.
Yagize ati: “Ntabwo Minisitiri azashyiraho ikindi gipimo ntarengwa. Tuganira na Minisitiri batubwiraga ko bimwe mu bihugu bageze kuri 0,5, ndetse ubu bamaze igihe ababishinzwe mu Rwanda bakoresha 0,8 kandi byatanze umusaruro.”
Yahamije ko abatwara banyoye ibisindisha bakwiye kwitwararika, by’umwihariko igihe barengeje igipimo cya 0,8, ntibatinyuke gutwara.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Gasore Jimmy, yamaze impungenge Abadepite, avuga ko guhindura icyo gipimo atari ubwa mbere bibayeho.
Yagize ati: “Iriya 0,8 ni cyo gipimo kinini, urebye uko ibindi bihugu bikora.”
Yanavuze ko mu bihugu byinshi, umuntu ufashwe atwaye ikinyabiziga yarengeje igipimo cya alukoro giteganywa n’amategeko ashobora kwamburwa ibyangombwa byo kuba muri icyo gihugu, kuko bifatwa nko kugisebya.
Ni ingingo byarangiye itowe ndetse hakaba hakomeje gusuzumwa izindi ziri muri uwo mushinga w’itegeko hari kuba upimwe agasanganywa alukoru irenze igipimo cya garama 0,8 mu kuri litiro mu maraso ye, umukozi ubifitiye ububasha yabimunyesha ntanyurwe yemerewe kujya gupimisha muri Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga.
Hon Mukabarisa Germaine ntiyumva ukuntu itegeko ryashyiraho igipimo cya Alukoru ntarengwa ku muntu utwaye ikinabiziga, nyuma Minisitiri akongera agahabwa uburenganzira bwo kugihindura






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *