Igwingira mu karere ka Karongi riri mu bituma ikigero cy’ubukene cyiyongera
Yanditswe: Friday 02, May 2025

Umuyobozi w’akarere ka Karongi MUZUNGU Gerald afatanyije n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage UMUHOZA Pascasie bavuze ko ikibazo cy’igwingira ry’abana muri aka karare kiri mu bituma ikigero cy’ubukene kiyongera ariko bakemeza ko bagifatiye ingamba kandi ko babona zigenda zitanga umusaruro mwiza.
Ubwo ku wa 01 Gicurasi 2025, ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru babajijwe ku kibazo cy’igwingira cyugarije aka Karere bavuga ko nabo bakizi ndetse kiri no mu byagerageje gushakirwa ibisubizo kandi ibyo bisubizo bikaba bigenda bitanga umusaruro.
Meya Muzungu yagize ati “Muri raporo ya EICV7 iherutse gushyirwa hanze ku izamuka ry’ubukene mu karere kacu ka Karongi, uruhare rw’igwingira rurimo cyane. Rikaba riterwa ahanini n’ibiryo bike bituruka ku musaruro muke w’abaturage bakora ubuhinzi, ndetse n’ubumenyi buke mu kwigisha na babandi babifite ngo babashe kubitegura neza ku buryo bategura ifunguro ririmo indyo yuzuye”.
Yakomeje agira ati”Kuva mu kwezi ku Ugushyingo kwa 2024 twatangiye kampeni yitwa “jya ejuru kibondo”kandi twizeye ko izadufasha kuko twabaruye abana bagera ku bihumbi cumi na kimwe turimo kubakurikirana kandi twabonye bitanga umusaruro kuko hacaho iminsi abaganga bakadufasha tugasanga abana barakize, ariko ntibibe kuvura umwana gusa ahubwo no gukemura aho bituruka ,tukigisha umuryo gutegura indyo yuzuye”.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage UMUHOZA Pascasie yavuze ko iyo barebye urugendo rwakozwe kuva mu mwaka wa 2015 aho umwana 1 muri ba 2 yabaga agwingiye, basanga ikibazo kigwingira kizarandurwa burundu muri aka karere.
Yagize ati” Mu mwaka wa 2015 umwana umwe muri ba 2 yabaga agwingiye ni ukuvuga ko niba hari abana 100 bakorewe isuzuma , abagera kuri 49.1 bari bagwingiye. Dufatanyije na RBC twashyizeho ingamba zitandukanye kugeza ubwo muri 2020 umwana umwe muri 3 niwe wari usigaye ugwingiye ariko kugeza ubu umwana umwe muri 4 niwe ugwingiye , nubwo tutifuza ko hagira n’umwe uba ugwingiye”.
Yanavuze ko kandi mu bana basaga ibihumbi cumi na kimwe bari bapimwe ko bari mu mirire mibi ndetse banafite igwingira ubwo gahunda ya “Jya ejuru kibondo” yatangiraga mu kwezi kwa 11 kwa 2024 kugeza ubu abagera ku bihumbi umunani bamaze gukira
Muri gahunda yakomeje gufasha Akarere ka Karongi mu kurwanya igwingira ni uburyo bwo gufatanya n’abajyanama bubuzima mu gupima abana bose bari munsi y’imyaka itanu baabapima bareba imirire yabo ,nyuma haza gushyirwaho indi gahunda yo gufata umubyeyi wishoboye agahuzwa n’umuryango utishoboye akabafasha mu ubahindura mu buryo bwo mu mitekerereze ndetse akanabahugura uburyo beo gutegura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *