skol
fortebet

Ihuriro ry’ imitwe ya politiki mu Rwanda ryabonye umuvugizi mushya

Yanditswe: Friday 31, Mar 2017

Sponsored Ad

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), nk’umuvugizi mushya waryo.
Ni ibyemejwe n’umuvugizi ucyuye igihe Kanyange Phoebe, tariki ya 30 Werurwe 2017, nyuma y’amatora yabereye ku cyicaro cy’ Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki giherereye ku Kacyiro mu mujyi wa Kigali.
Mukakarangwa yatowe n’amajwi 39 kuri 43, yungirizwa (...)

Sponsored Ad

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), nk’umuvugizi mushya waryo.

Ni ibyemejwe n’umuvugizi ucyuye igihe Kanyange Phoebe, tariki ya 30 Werurwe 2017, nyuma y’amatora yabereye ku cyicaro cy’ Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki giherereye ku Kacyiro mu mujyi wa Kigali.

Mukakarangwa yatowe n’amajwi 39 kuri 43, yungirizwa n’umuvugizi Ndangiza Madina wo muri PDI, nawe watowe ku majwi 39 , asimbuye kuri uwo mwanya mugenzi we Mwiza Esperance.

Yatangaje ko muri manda y’amezi atandatu atorewe, afatanyije n’umuvugizi wungirije bizeye gusohoza inshingano nshya batorewe.

Ati “Dufitemo ubunararibonye, twagize inshingano zitandukanye ku buryo inshingano twahawe uyu munsi ari iz’ubuvugizi bw’ihuriro ndetse n’inshingano z’ihuriro muri rusange tuzabasha kuzigeraho.”

Yakomeje avuga ko nk’uko Abanyarwanda bagiye kugera mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika azaba mu kwezi kwa Kanama 2017, nk’abahagarariye abayoboke b’imitwe ya politiki mu Rwanda bakwiye kwigisha abayoboke babo indangagaciro zikwiriye umunyarwanda mu gihe nk’icyo.

Mukakarangwa yasabye abahagarariye imtwe ya polikiti kandi gushishikariza abayoboke babo kwitabira igihe cy’icyunamo Abanyarwanda bagiye kujyamo tariki ya 7 Mata 2017 hibukwa ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Manda y’abavugizi b’Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki 11 kugeza ubu yemewe mu Rwanda imara amezi atandatu hagatorwa abandi bayobozi bashya.

Src: Imvaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa