skol

Ihurizo mu gukemura ikibazo cy’abatuye ahagenewe ubuhinzi bitabaturutseho

Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026

featured-image

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagaragaje ko abatuye ku butaka bwagenewe ubuhinzi bisanze mu bibazo birenze ubushobozi bwabo bwo kubikemura birimo kubura amahirwe menshi y’iterambere, basaba Leta kubafasha.

Ku wa 17 Gashyantare 2026, Minisiteri y’Ibidukikije yagaragarije abadepite baherutse gukora ingendo hirya no hino mu Rwanda bakurikirana ibibazo by’abaturage, ko kuva mu 2009 kugeza mu 2013 mu gihugu habaruwe ubutaka bungana miliyoni 11,4, hatangwa ibyangombwa byabwo.

Yagaragaje ko mbere y’uko hakorwa amavugurura ku mikoreshereze y’ubutaka, Abanyarwanda bari batuye batatanye, ku buryo hari site zo guturamo zigera ku bihumbi 14, ariko ko biteganyijwe ko zizagabanywa, zigere ku bihumbi bi 3000 ziri kuri 15,2% by’ubuso bw’igihugu cyose.

Aya mavugurura yatumye zimwe muri site zihindurwa ahantu hagenewe ubuhinzi, bamwe mu baturage batangira kugira impungenge ko bashobora kwimurirwa aho batazabona munsi y’urugo, kutemererwa kuhakorera ibikorwa by’iterambere cyangwa se ababakomokaho bakabura aho kubaka.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yasobanuriye abadepite ko hafashwe icyemezo cyo kugabanya site z’imiturire nyuma y’isesengura ryakozwe, bikagaragara ko hakwiye ingamba zo gusaranganya ubutaka ibindi bikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi, inganda n’ibindi bikorwaremezo.

Yagize ati “Abaturage bisanze ku butaka bw’ahagenewe ubuhinzi bazakomeza kuhatura ariko nta yindi nyubako nshya izongera kuhajya kugira ngo hubahirizwe ihame ryo gutura ku butaka buto. Muri rusange imidugudu yaragabanyijwe, buri kagari kagenerwa imidugudu ibiri yo guturaho kugira ngo bizanoroshye kuhageza ibikorwaremezo.”

Depite Rutebuka Balinda yabajije Minisitiri Arakwiye niba abaturage batemerewe kubaka izindi nzu, gukorera ibindi bikorwa kuri ubu butaka cyangwa se kugezwaho iterambere nk’abari muri site ziri mu miturire.

Ati "Nshaka kubaza ibyo bateganyirijwe kuko Minisitiri yatubwiye ko batazongera kubaka ariko icyo twabonye ni uko nta n’ibikorwaremezo bagezwaho. Twabibonye i Kirehe mu Murenge wa Nasho. Hari imidugudu 18 yisanze barayishyize mu buhinzi ariko nta bikorwaremezo bishobora kuhagera.”

Minisitiri Arakwiye yasobanuye ko abatuye ahagenewe ubuhinzi bazagezwaho ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba kandi ko iby’ibanze Leta ibagenera bazakomeza kubibona.

Ati “Abo baturage bazakomeza bahature banagezwaho amashanyarazi ariko y’imirasire y’izuba kugira ngo twirinde ko hakorerwa ibikorwa bikomeza kongera abantu bashaka kuhatura imiturire. Leta yagennye ko iby’ibanze bazakomeza kubibona.”

Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko abo baturage bafite ikibazo gikomeye cyo kuba ababakomokaho badafite aho gutura ku buryo nk’abashaka gushinga ingo badafite aho kwerekeza, bigatuma babana n’ababyeyi bigakurura ikibazo.

Ati “Abaturage bari basanzwe batuye ahagenewe ubuhinzi nk’abageze igihe cyo gushinga urugo, bajya gusezerana ariko bakaba badafite aho batura. Aho berekwa gutura nta bikorwaremezo bihari uretse ko ba nyiraho baba badashaka kuhagurisha nta n’amabwiriza ababwira gutuza abo bandi kandi si i Kigali ngo bakodeshe. Usanga basezerana bagasubira kubana na ba se bigatera amakimbirane mu ngo.”

Minisitiri Arakwiye yasubije ko kubera ko Leta iri kwihutisha gahunda yo gukoresha ibishushanyombonera mu turere, urubyiruko ruzava mu miryango ituye ahagenewe ubuhinzi ruzatuzwa aho byakorewe.

Yagize ati “Muri gahunda ya Leta yo gukoresha igishushanyo mbonera, hari ibireba uturere byo gushyiraho ibishushanyo mbonera birambuye. Uturere twabishyize mu mihigo yatwo kandi natwe turi kubyihutisha n’izindi nzego bireba ku buryo urwo rubyiruko rushinga ingo ruzabona aho gutura.”

Abadepite bagaragaje ko nubwo ibishushanyo mbonera bibonwamo igisubizo, hari impungenge zo kuba site zamaze kwemezwa nk’imiturire zihita zihenda cyane ku buryo kuhigondera ubutaka bwo guturaho bigora benshi.

Minisitiri Arakwiye yavuze ko Leta y’u Rwanda iri gukorana n’abagenagaciro mu by’ubutaka kugira ngo hashyirweho ibiciro fatizo by’ubutaka.

Ati “Turi gukorana n’Urugaga rw’Abagenagaciro kugira ngo hanozwe ibiciro fatizo, biduhe umurongo ngederwaho w’uko ibiciro bihagaze mu gihugu hose. Gahunda ni uko zizaba zabonetse bitarenze muri Gicurasi uyu mwaka kugira ngo bizadufashe gukumira izamuka ry’ibiciro rikabije.”

Abadepite bakoze ingendo mu ntara zose z’igihugu kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 29 Ugushyingo no mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 6 Ukuboza 2025. Bageze mu mirenge 237, basura ibikorwa by’iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka.

Abadepite bagaragaje impungenge ku bibazo abisanze ku butaka bwagenewe ubuhinzi bahura na byo

Minisitiri Arakwiye yagaragaje uburyo ibibazo aba baturage bafite bizagenda bikemurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa