skol

Ikibazo kinini kiri ku bayobozi- Perezida Kagame ku kibazo cy’igwingira mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Perezida Paul Kagame yerekanye ko ikibazo cy’igwingira ry’abana riri ku gipimo cyo hejuru mu turere dutandukanye tunakungahaye ku musaruro runaka by’umwihariko aka Gicumbi, atari ikibazo cy’abaturage gusa ahubwo ikibazo kinini gifitwe n’abayobozi badafasha mu guhindura imyumvire y’abaturage.

Yabigarutseho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20 kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026, ibera kuri Kigali Convention Centre.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, Ivan Murenzi, yerekanye ko nubwo hari intambwe igenda iterwa ariko hakiri ikibazo mu mikoranire n’imyumvire ari na byo bituma usanga hakiri ibibazo runaka kandi byakabaye bikemurwa vuba.

Yatanze urugero rw’Akarere ka Gicumbi, agaragaza ko mu mibare iheruka byagaragaye ko kari mu turere dufite ubukene buri ku gipimo cyo hasi kuko iheruka igaragaza ko buri kuri 13%, kakagira umukamo w’amata ariko kakaba Akarere ka Mbere mu kugira abana benshi bagwingira kuko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bangana na 40%.

Ati “Ikibazo ni imyumvire no kudasobanukirwa, bivuze ngo umubyeyi arabyuka mu gitondo akagaburira umwana, ikirayi cyangwa ikijumba, ya magi cyangwa ya mata yose akayagurisha. Aha rero ni ugufatanya n’abaturage bose badukurikiye, kugira ngo uku kugwingira kumanuke nubwo Leta yihaye iyo ntego, ariko mu myumvire yacu hari icyo twakora natwe.”

Perezida Kagame Kagame yahise avuga kuri icyo kibazo, yerekana ko kitaba ari icy’abaturage gusa.

Yavuze ko bitumvikana uburyo ahantu hari ibyangombwa byose, umutungo, ubworozi bw’amatungo aciriritse, hari amata, hari inkoko n’amagi n’ibindi ariko abantu bakagwingira.

Ati “Ushatse kubireba ku buryo bworoshye wavuga uti aba baturage na bo, nk’aho batumva ko bakwiriye kuba hari ibijya ku isoko ariko bakagira n’ibindi bakoresha kugira abana babo batagwingira.”

Yakomeje yerekana ko mu gihe uruhare baba bashaka kurushyira kuri abo baturage, byaba ari ukurebera ikibazo mu gice kimwe ko ahubwo ikibazo kiri ku bayobozi badafasha mu guhindura imyumvire.

Ati “Ndibwira ko ari igice kimwe. Abo baturage baba bafite imyumvire imeze ityo, bakora batyo bikabagiraho ingaruka, ubwo tuvuga abaturage gusa bikagarukira aho? Abayobozi twese uko turi hano n’abandi badahari ubwo nta ruhare tubifitemo?”

“Kuyobora abantu, Gicumbi ifite ubuyobozi, hari izindi nzego z’ubuyobozi, tukareka abaturage bakabaho batyo, bakajya mu myumvire imeze ityo, ibafiteho ingaruka imeze ityo, umwaka umwe, ibiri, itanu, 10 twarangiza tukaba twavuga abaturage gusa?”

Yongeyeho ati “Njyewe ndibwira ko ikibazo kinini kiri ku bayobozi, kiri kuri twe, kiri ku bantu bose bari hano. Ubundi se twe tumaze iki? Twitwa abayobozi ngo bigende bite? Niba ushobora kureka Gicumbi ifite abaturage bafite ibyo byose ariko bagakomeza kunarangwa no kugwingira. Njye ntabwo numva bikiri ibya baturage ubwabo biri kuri twe, icyo kibazo tuzagikemura dute, twagikemura dute?”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yerekanye koko ko abayobozi bafite uruhare runini mu guhindura imyumvire y’abaturage kandi ko ikibazo kitareberwa ku baturage gusa.

Ati “Uburyo twegera abaturage tukabana na bo umunsi ku wundi, kuko imyumvire y’abaturage ihinduka kubera ubuyobozi. Hari ingero dufite, hirya no hino mu gihugu mu midugudu imwe n’imwe aho umuyobozi akora neza, muri uwo mudugudu usanga nta cyaha kirangwamo, abana bose bajya mu ishuri ndetse n’igwingira rikagabanyuka. Bigaragaza ko byose bishingira ku muyobozi ubasha kwegera abaturage be.”

Yavuze ko nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, n’izindi nzego bafatanya, bagiye kurushaho kwegera abaturage kugira ngo abayobozi babane n’abaturage umunsi ku wundi, kuko mu gihe umuturage afite imyumvire iri hasi hagomba kubaho gahunda imufasha kuyizamura.

Yerekanye ko imiryango yo muri Gicumbi ifite ibibazo by’igwingira izwi bityo bagiye kuyegera by’umwihariko kugira ngo ifashwe.

Muri rusange Ubushakashatsi ku mibereho y’Abanyarwanda bwerekanye ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu rigeze kuri 27%, ni mu gihe uturere tuza ku isonga mu kurangwamo igwingira ari Gicumbi, Burera na Ngororero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa