skol
fortebet

Iminsi yo kwishyura amande yo mu muhanda igiye kuba 30

Yanditswe: Wednesday 30, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Igihe ntarengwa cyo kwishyura ku muntu waciwe amande yo mu muhanda kubera ikosa yakoze atwaye ikinyabiziga, kizava ku minsi itatu, kigezwa ku minsi 30, mu gihe itegeko ribigena rizaba ryemeje.

Sponsored Ad

Izi mpinduka ni zimwe mu zikubiye mu mushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mata 2025.

Uteganya ko umuntu wese ukoresha umuhanda utubahiriza amategeko yerekeye ikoreshwa ryawo ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi itarenga 150.000 Frw. Iyo hazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ishobora kongerwa inshuro zitarenze icumi.

Umuyobozi w’ikinyabiziga utwara ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya alchool mu maraso we aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitarengeje amezi atandatu n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 200.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iminsi yo kwishyura amande izava kuri itatu

Mu busanzwe amande yo kurenga ku mategeko yishyurwaga mu gihe kitarenze iminsi itatu kuva ku munsi ubimenyesherejweho. Iyo amande atishyuwe ku gihe cy’itariki ntarengwa, hahitaga hajyaho amande y’inyongera y’ubukererwe.

Mu mpinduka, ingingo ya 39 y’uyu mushinga w’iri tegeko, ivuga ko “Uhanishijwe ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi kubera ikosa riteganyijwe muri iri tegeko yishyura ihazabu mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye ku munsi inyandikomvugo y’ikosa yakoreweho.”

Iyo ugomba kwishyura atabikoze muri iyi minsi 30, itegeko rivuga ko “igihano cy’ihazabu cyiyongeraho 30% by’ihazabu yari yaciwe.”

Mu gihe umuntu atagize na kimwe yubahiriza mu bivuzwe hejuru mu gihe cy’iminsi 30 ikinyabiziga cyakoreshejwe mu gukora ikosa kirafatwa kigafungwa, hagakurikizwa ibiteganywa.

Ingingo ya 19 iteganya ko “Igihe ntarengwa cy’ifungwa ry’ikinyabiziga ni amezi atatu abarwa uhereye igihe ryemerejwe n’umuyobozi ubifitiye ububasha. Iyo igihe kirangiye nyir’ikinyabiziga cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko adakuye ikinyabiziga aho gifungiwe, kigurishwa mu cyamunara cyangwa kigasenywa hakurikije amategeko abigenga.

Hari uburyo bubiri bwo kumenyesha ibyo kwandikirwa bijyanye n’ibyaha byo mu muhanda butangwa na Polisi y’u Rwanda: uburyo bw’ikoranabuhanga n’uburyo bwifashisha za Camera.

Uburyo bwo kwandikirwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bukoreshwa n’Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu Muhanda, aho umushoferi abona ubutumwa bugufi kuri telefoni ngendanwa ye. Ubutumwa bugaragaza ko wandikiwe buhita bwoherezwa ako kanya kuri nomero ya telefoni yawe. Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa gusa nyuma yo kugirana ikiganiro cy’imbonankubone n’umupolisi. Ubu buryo ntibushobora kwikoresha hatabanje kubaho kuvugishwa n’umupolisi.

Uburyo bwo kwandikirwa hifashishijwe Camera bukoreshwa ku byaha birebana n’umuvuduko cyangwa kurenga ku mategeko y’ibimenyetso bimurika. Ubutumwa bwohererezwa nyir’ikinyabiziga kuri SMS hagendewe ku buryo cyandikishijwe. SMS yoherezwa iba ikubiyemo ibyo byose, harimo itariki n’igihe icyaha cyakorewe.

Uyu mushinga ugena kandi imicungire y’impushya zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe amanota y’imyitwarire. Ubu buryo bugenzurwa n’urwego rushinzwe kurinda umutekano wo mu muhanda, ku buryo ukoze ikosa akurwaho amanota, bikazageza aho yambuwe uruhushya.

Uyu mushinga ugomba kwemezwa n’Inteko nyuma ugasinywa na Perezida wa Repubulika, ukabona kuba itegeko ari nabwo usohoka mu igazeti ya leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa