skol
fortebet

‘Imiyoborere myiza ni ukwegera umuturage ukamenya imibereho ye’ Mureshyankwano

Yanditswe: Sunday 01, Oct 2017

Sponsored Ad

Guverineri w’ intara y’ amagepfo Mureshyankwano Marie Rose yasuye abaturage bari bateraniye mu nteko rusange ababwira ko imiyoborere myiza ari ukwegera umuturage ukamenya imibereho ye.
Ubwo yari yasuye abaturage b’ akagari ka Shyanda mu murenge wa Save wo mu karere ka Gisagara, tariki 26 Nzeli Mureshyakwano yabashimiye uburyo bitabiriye itora rya Perezida anababwira icyo Perezida Kagame asaba abo bafatanyije kuyobora igihugu.
Nk’ uko bigaragara ku rubuga rw’ akarere ka Gisagara icyo gihe (...)

Sponsored Ad

Guverineri w’ intara y’ amagepfo Mureshyankwano Marie Rose yasuye abaturage bari bateraniye mu nteko rusange ababwira ko imiyoborere myiza ari ukwegera umuturage ukamenya imibereho ye.

Ubwo yari yasuye abaturage b’ akagari ka Shyanda mu murenge wa Save wo mu karere ka Gisagara, tariki 26 Nzeli Mureshyakwano yabashimiye uburyo bitabiriye itora rya Perezida anababwira icyo Perezida Kagame asaba abo bafatanyije kuyobora igihugu.

Nk’ uko bigaragara ku rubuga rw’ akarere ka Gisagara icyo gihe yagize ati “Imiyoborere myiza ni ukwegera umuturage, ukamenya imibereho ye, icyo yifuza n’ibibazo afite, kandi bigakemurwa. Ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mwitoreye abidusaba buri munsi”.

Ibi kandi guverineri Mureshyankwano yari yanabikomojeho tariki 18 Nyakanga 2017 aho yashimiye abaturage ba Gisagara ko uburyo bitabira gahunda za Leta akanababwira ko Perezida Kagame ahora asaba abayobozi kuva mu biro bakegera abaturage.

Abaturage bashimiye Perezida wa Repubulika uburyo abitaho, bashima Ubuyobozi bw’Intara, Akarere n’Umurenge uburyo babegera cyane bakabagira inama mu bikorwa byabo bya buri munsi ndetse bakabakemurira ibibazo bahura nabyo. Abafashe ijambo benshi barashimaga.

Guverineri Mureshyankwano yafashe umwanya yakira ibibazo by’abaturage, arabikemura, ibindi abiha umurongo wo kubikemura.
Kuko wari umunsi wo kwegera abaturage, kwakira no kubakemurira ibibazo, mu Karere hose hakiriwe ibibazo by’abaturage 58. Muri byo, 45 byakemutse, ibibazo 13 byahawe umurongo, bikazakurikiranwa kugeza birangiye neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa