Umuryango wa Kabuga Félicien wakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uracyatsimbaraye usaba ko yafungurwa by’agateganyo, akoherezwa mu Bufaransa.
Umuhungu we witwa Donatien Kabuga, avuga ko kumwohereza mu Bufaransa ari byo byaba birimo gushyira mu gaciro kuko ari icyo gihugu kirimo abana be bashobora kumwitaho.
Ati “Igishyize mu gaciro ni uko umubyeyi bamujyana mu gihugu kirimo abana be, bakamwitaho dore ko akeneye gufashwa.”
U Bufaransa ni cyo gihugu yabagamo, yihishe ubutabera kugeza mu 2020 ubwo yafatwaga n’abashinzwe umutekano. Iki gihugu cyamwohereje muri kasho y’Umuryango w’Abibumbye i La Haye mu Buholandi kugira ngo aburanishwe.
Mu 2023, urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) rwafashe umwanzuro wo guhagarika kumuburanisha, rusobanura ko adafite ubushobozi bwo kuburana kubera uburwayi.
Abacamanza b’uru rwego ruyoborwa n’Umucamanza Graciela Gati Santana banzuye ko Kabuga azafungurwa by’agateganyo mu gihe yabona igihugu cyemera kumwakira, na we akemera kukijyamo.
U Rwanda rwemeye kwakira Kabuga, runasezeranya uru rwego ko ruzubahiriza uburenganzira bwe bwose, ariko kugeza ubu we, abanyamategeko be n’abo mu muryango we ntibemera ko yoherezwa i Kigali.
Gufungurwa biri kure
Ubushinjacyaha bwa IRMCT tariki ya 9 Nzeri 2025 bwagaragaje ko ibihugu byose by’i Burayi Kabuga yifuje kujyamo byamwanze, bityo ko kumwohereza mu Rwanda ari yo mahitamo yonyine.
Ubu Bushinjacyaha buyobowe na Serge Brammertz bwibukije abacamanza bo muri IRMCT ko n’u Buholandi buherereyemo kasho ya Loni bwarahiye ko butazemera ko Kabuga afungurwa ngo abe ku butaka bwabwo.
Muri Gicurasi 2025, ingingo yo kurekura Kabuga by’agateganyo yagiweho impaka muri IRMCT. Umucamanza Carmel Agius yasobanuye ko kumufungura bitakoroha.
Uyu mucamanza yagize ati “Nubwo ubwunganizi bukora ibishoboka kugira ngo abe yafungurwa by’agateganyo, ntituzi igihe azafungurirwa kugeza mu minsi mike iri imbere. Urugereko rwa mbere rw’iremezo ruremeza ko kumurekura by’agateganyo bitoroshye muri iki gihe.”
Tariki ya 9 Nzeri, Inteko y’abacamanza batatu ba IRMCT iyobowe na Ian Bonomy yasuzumye icyifuzo cy’Ubushinjacyaha cyo kumwohereza mu Rwanda, ariko ntiratanga umwanzuro.
Muri Gicurasi, Umucamanza Agius yari yagaragaje ko mu gihe Kabuga n’abanyamategeko be batemera ko yoherezwa mu Rwanda, IRMCT idafite ububasha bwo gutegeka ko yoherezwayo.
Kwanga kujya mu Rwanda kwa Kabuga, kwangwa n’u Buholandi n’ibindi bihugu byaba iby’i Burayi n’ahandi, bigaragaza ko kumufungura by’agateganyo bikiri kure nk’ukwezi.
Kabuga ntashaka koherezwa mu Rwanda, n’ibihugu yifuza kujyamo ntibimushaka

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *