Tariki ya 20 Mutarama 1900 ni bwo mu Rwanda haturiwe Igitambo cya mbere cya Misa, isomerwa i Shangi muri Nyamasheke muri Diyoseze ya Cyangugu.
Nubwo italiki itazwi mu mwaka w’i 1894 hashinzwe vicariyati ya Nyanza itandukanijwe na Victoria-Nyanza. Icyo gihe u Rwanda ruba igice gishya muri Kiliziya Gatolika gishingwa Musenyeri LIVINHAC kugeza asimbuwe na Musenyeri Hirth mu 1899 ari na we watangije iyogezabutumwa Gatolika.
Imyaka 125 irihiritse ivanjili yinjiye mu Rwanda, Abanyarwanda batangira gusenga Imana bita iyo mu ijuru mu gihe mbere basengaga Imana y’u Rwanda.
Ku wa 8 Gashyantare 1900 ni bwo hatangijwe misiyoni ya Save bayiragiza mutima mutagatifu wa Yezu, ibikorwa by’iyogezabutumwa bikomeza gushyirwamo imbaraga ku buryo imyaka icyenda yasize hashinzwe za misiyoni mu bice bitandukanye by’igihugu.
Nko ku wa 1 Ugushyingo 1900 hashinzwe Misiyoni ya Zaza, ku wa 4 Mata 1901 hashingwa iya Nyundo, ku wa 20 Ugushyingo 1903 hashingwa iya Rwaza, ku wa 20 Ukuboza 1903 hashingwa iya Mibirizi, mu 1906 hashingwa iya Kabgayi, Rulindo ishingwa mu 1909 ndetse n’iya Kansi.
Batisimu za mbere zatangiwe i Zaza muri Diyosezi ya Kibungo mu 1902. Mu 1904 Musenyeri Hirth yohereje abana bari bamaze kubatizwa kujya kwiga I Rubia muri Diyoseze ya Bukoba ho muri Tanzania.
Antoine Cardinal Kambana yerekana ko u Rwanda ruri mu bihugu byanditse amateka kuko nyuma y’imyaka 17 gusa rwagize abaseseridoti ba mbere b’Abanyarwanda.
Ati “Ni amateka akomeye adasanzwe kugira ngo ivanjiri igere ahantu, nyuma y’imyaka 17 tube dufite abaseseridoti. Ni umugisha w’Imana.”
Muri Nyakanga 1917 Umwami Yuhi V Musinga yemeye ko Kiliziya ikora ibikorwa byayo mu Rwanda nk’idini ndetse mu Ukwakira uwo mwaka haba itangwa rya mbere ry’ubupadiri i Kabgayi, ku bapadiri babiri b’Abanyarwanda ari bo Padiri Balthazar Gafuku w’i Zaza na Donat Reberaho w’i Save.
Nubwo ababikira ba mbere bageze mu Rwanda mu 1910, Abanyarwanda basezeranye bwa mbere kuba ababikira babikoze mu 1919 mu gihe abafurere bo basezeranye mu 1929.
Amateka yakomeje kwandikwa kuko Musenyeri wa mbere w’Umunyarwanda yabuhawe ku wa 14 Gashyantare 1952, ari we Musenyeri Aloys Bigirumwami aba umwepiskopi wa mbere mu cyitwaga Afurika Mbiligi ni ukuvuga u Rwanda, Congo n’u Burundi.
Muri icyo gihe ariko amadini yari akomeje kwiyongera mu Rwanda aho nk’itorero rya Angilikani na ryo ryari rimaze gushinga imizi kuko ryatangijwe mu 1925 na Captain Godfrey mu Diyosezi ya Gahini.
Itorero ry’Abadiventisite ryari ryarashinzwe mu 1919, ADEPR ishingwa mu 1940 umukirisitu wa mbere abatizwa mu 1943, EPR ishingwa mu 1907 mu gihe idini ya Islam yashinzwe mu 1913 ariko yemewe nk’idini mu 2003.
Kiliziya Gatolika kandi igaragaza ko ku wa 28 Ugushyingo 1981 u Rwanda rwagize umugisha aho Bikira maliya yabonekeye bwa mbere i Kibeho ndetse ayo mabonekerwa ni yo yonyine yemewe na Kiliziya ku Mugabane wa Afurika.
Uretse kuba amadini n’amatorero agenda yagurwa, Kiliziya Gatolika n’amadini byagize uruhare mu kwigisha ivanjili ariko hanarebwa ku guteza imbere uburezi bw’u Rwanda n’urwego rw’ubuvuzi.
Kiliziya Gatolika kuri ubu ifite abayoboke barenga miliyoni eshanu, kandi ifite amashuri abanza 1.758, ayisumbuye 1.052, Kaminuza esheshatu, ibigo nderabuzima 107, ibitaro 10 n’ibigo mbonezamikurire (ECDs) 563.
Yagiye igira uruhare mu bikorwa birimo n’ubushakashatsi aho yatangije icapiro rya mbere mu Rwanda mu 1932, Ikinyamukuru cya mbere cya Kinyamateka mu 1933 n’akanyamakuru k’abana Hobe 1954.
Mu bikorwa by’urukundo hatangijwe Caritas mu 1960, yafashije benshi muri icyo gihe, ibitaro byita ku bafite ubumuga nk’ibya Gatagara n’ibya Ndera, ibigo byita ku bana babaga mu muhanda n’ibindi.
Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko bishimira uruhare rwa Kiliziya mu iterambere ry’igihugu.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin, yashimangiye ko mu myaka 125 ya Kiliziya Gatolika yabaye umufatanyabikorwa mwiza kandi hitezwe ko izakomeza ubwo bufatanye.
Ati “Muri iyi myaka 125 Kiliziya imaze mu Rwanda ibyo yakoze uwabivuga bwakwira bugacya. Leta n’Abanyarwanda tuzahora tuyibishimira.”
Amateka y’u Rwanda yahinyuje bamwe…
Nubwo amadini yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu ariko yanagize uruhare mu bikorwa bibi bihabanye n’ijambo ry’Imana.
Antoine Cardinal Kambanda mu kwizihiza yubile y’imyaka 125 ya kiliziya Gatolika mu Rwanda yavuze ko habayeho inzangano n’amacakubiri zishingiye ku byiswe amoko kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bikagirwamo uruhare n’abogezabutumwa.
Ati: “Hari abakirisitu bagendeye muri icyo kigare barahemuka bagira uruhare no mu bwicanyi no muri ibi bikorwa bibi. Abo bose dukomeje kubasaba kwicuza, gusaba imbabazi no kwiyunga n’abo bahemukiye.”
Yanagaragaje ko ariko muri ibyo bihe bikomeye, muri Kiliziya hagaragayemo intwari zabaye abahamya b’ukwemera zemera no gutanga ubuzima bwazo kubera kwanga guhemuka.
Yaboneyeho gusaba abagiheranwe n’amacakubiri kuva muri uwo murongo mubi bagaharanira kubaka igihugu gifite ejo heza hazira amacakubiri.
Antoine Cardinal Kambanda yerekanye ko Kiliziya Gatolika izakomeza kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu
Minisitiiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’Igihugu
Kiliziya Gatolika kandi yiyemeje gushyigikira umuryango nk’ishingiro ryo kurema Umunyarwanda mu buryo bwuzuye



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *