skol
fortebet

Inama y’Abaminisitiri yemeje Ambasaderi mushya wa Uganda mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 05, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yemeje ba Ambasaderi bashya bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo Maj Gen (Rtd) Robert Musoke ugiye guhagararira Uganda.

Sponsored Ad

Mu Ukuboza 2021 nibwo Perezida Museveni yari yagennye Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke nka Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda asimbuye Oliver Wonekha woherejwe guhagararira igihugu cye mu Bushinwa.

Ni impinduka ubusanzwe zigomba gutegereza ko igihugu cyahawe uwo mu Ambasaderi cyemeza ko koko kimwakiriye. Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Werurwe, ni yo yafashe uwo mwanzuro.

Mu bandi ba Ambasaderi bemerewe guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda harimo nka Zahra Ali Hassan wa Somalia uzaba ufite icyicaro i Dar es Salaam muri Tanzania; harimo Firas F. Khouri wa Jordanie uzaba afite icyicaro i Nairobi.

Harimo kandi Isatu Amina Bundu wa Sierra Leone uzaba ufite icyicaro i Nairobi. Esmond St. Clair Reid wa Jamaica azaba afite icyicaro i Abuja mu gihe Pauline Okumu yemerewe guhagararira World Vision mu Rwanda afite icyicaro i Kigali.

Jennet Kem we ahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buringanire n’Iterambere ry’Umugore mu Rwanda afite icyicaro i Kigali.

Kaori Yasuda we ahagarariye Umuryango Mpuzamahanga wita ku mutungo kamere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Maj Gen Robert Rusoke wemerewe kuba Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, muri Kanama yagaragaye mu basirikare bakuru 14 bafite ipeti rya Jenerali bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu Ngabo za Uganda (UPDF).

Si ubwa mbere yahawe inshingano zo guhagararira igihugu cye ahandi kuko yari asanzwe ari Ambasaderi wa Uganda muri Sudani y’Epfo kuva mu 2012.

Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke yaraye yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri nka Ambasaderi mushya wa Uganda mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa