Kuva tariki ya 5-6 Gashyantare i Kigali haberaga inama Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20,yagarutse ku ngingo zitandukanye zireba igihugu .
Ubwo yasozaga iyi nama ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, Perezida wa Repubulika Paul Kagame , yavuze ko Umushyikirano n’izindi nama zidakwiriye kuba izitangirwamo ibiganiro, ibibazo n’ibisubizo ariko ngo ibyemejwe birangire bidashyizwe mu bikorwa.
Iyi nama yaberaga muri Kigali Convention Centre , yari iteraniyemo Abanyarwanda baturutse mu bice byose by’igihugu kugira ngo batange umusanzu ku biganiro bigamije iterambere ry’igihugu.
Yahuje abari mu nzego zose zifata ibyemezo, abadiporomate batandukanye ndetse n’abandi banyarwanda bari mu bice bitandukanye by’igihugu nabo bari bahuriye kuri site zitandukanye, aho bahawe umwanya bagatanga ibitekerezo.
Mu minsi ibiri iyi nama yamaze, higiwemo ibintu bitandukanye birimo ishusho y’uko igihugu gihagaze mu bukungu, ububanyi n’Amahanga ndetse n’uruhare rw’Abanyarwanda mu iterambere ry’igihugu .
Yatanze musaruro ki ?
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri Minisititeri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera , mu kiganiro urubuga rw’Itangazamakuru gica ku maradiyo atandukanye, yavuze ko iyi nama isize ishusho yuko igihugu kigana ku iterambere kandi umuturage abigizemo uruhare.
Ati ” Inama y’Umushyikirano yatugaragarije yuko igihugu kiri gutera imbere, ariko uko turushaho gutera imbere, ni nako ibibazo ( challenges) byiyongera. Hari igihe cya kera wavugaga ko ikibazo cyose wagikemuzaga amafaranga gusa, ariko ushobora kuba ufite amafaranga ariko bikagorana kuko utahinduye imikorere. Biradusaba ko duhindura uburyo dukora, duhereye muri leta ubwacu, tugahuza ibikorwa na ba bagenerwa bikorwa tugomba gufatanya. ”
Akomeza ati “Icyo umushyikirano udusigiye, utwibutsa ko hari ibintu biri mu bushobozi bwacu tugomba kunoza, tukarushaho kubikora neza, tugasigara duhanganye na bya bindi bitari mu bushobozi bwacu bishobora kuba byaturuka mu mahanga , ntitunanirwe na bya bindi dufitiye ubushobozi, dukore, dushyire hamwe, ibintu byose birashoboka . Ni urugendo rusaba ingufu, rusaba guhuza, rusaba gushyira hamwe mu bintu bakora byose.”
Ni ibihe bibazo by’ingutu uyu mushyikirano wakemuye ?
Ubwo umunsi wa mbere w’iyi nama wabaga, hagaragajwe ishusho y’ubukungu ariko hanarebwa ibibazo bitandukanye by’abaturage .
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano wa 20 , ikibazo cy’ubuhinzi n’ubworozi cyari mu by’ingenzi byagarutsweho. Hari umuturage wo mu karere ka Ngoma yabajije Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, ku kibazo kijyanye n’iterwa ry’intanga z’inka, aho bavugaga ko hari uruganda babwiwe ko ruzubakwa ruzabafasha ariko batazi iherezo ryarwo
Niyotwagira Jean Damascene, uhagarariye aborozi b’inka zitanga umukamo ati ” Gahunda yo guteza intanga ntabwo ziri kugenda neza kuko batubwira yuko zote ishinzwe kugira ngo irinde intanga, idahari ku buryo badusezeranyije ko , iyo tubajije batubwira ko hari uruganda ruzubakwa mu karere ka Kayonza, ruzafasha aborozi bo muri Ngoma na Kirehe . Urwo ruganda rero turacyarutegereje ariko ntituzi ngo ruzaza ryari? aborozi ntituzi ngo twakora iki ?
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko hari umushinga wateganya ko icyo cyuma gishinzwe kurinda intanga kitaragurwa ariko biri mu mushinga.
Dr. Ndabamenye yijeje ko ikibazo gikiye gukemurwa ku buryo abaturage inka zabo zigiye kujya zitererwa intanga kandi zikarindwa ku buryo zitangirika.
Usibye iki kibazo, ku munsi wa kabiri w’iyi nama urubuga rutangirwamo serivisi zitandukanye zifitanye isano n’ishoramari n’ubucuruzi (One stop Centre) rwongeye gukomozwaho mu mikorere yarwo , hasabwa ko RDB yakosora ibitagenda.
Ni ikibazo cyazamuwe n ‘umwana w’umukobwa witwa Muvunyi Cheyenne,yavuze ko amaze imyaka itandatu atangiye kwikorera mu Rwanda ndetse ko yashinze ikigo cy’ubucuruzi ariko kugeza ubu agitinzwa no kubona ibyangombwa.
Uyu avuga ko afite ikigo gitunganya amavuta y’umusatsi cyitwa, Glow Force, ariko akavuga ko agorwa no kubona ibyangombwa.
Muvunyi yavuze ko yagerageje gusaba ibyangombwa by’uko yatangira ubucuruzi bwe ariko yamaze igihe asiragizwa .
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika , yavuze ko mu gukemura ikibazo cyatumaga ubucuruzi bwandikishwa butinzwa, hagiyeho ikigo cya One Stop Center , asaba ko uyu mukobwa yazaza ku biro bya RDB agafashwa.
Perezida Kagame yabajije niba One Center yaba idakora kugira ngo hashakwe igisubizo.
Kuri iki kibazo, Minisitiri w’Intebe, Dr.Nsengiyumva Justin, yavuze ko iki kibazo kigiye gukemurwa .
Ati ” Twari twasabye MInisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda guhuza ibigo byose bitanga amabwiriza birimo REMA,RSB,FDA, mu byerekeranye nuko ibyangombwa bitangwa, ku buryo tugira lisiti imwe y’ibisabwa . Kuko ikibazo cyo One Stop Center , ni byo One Stop Center iriho ariko ni uko buri kigo kigira ibyo gusaba. “
Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20 hagarutswe ku ngingo zitandukanye zirimo ubukungu n’ububanyi n’Amahanga , aho hagaragajwe ishusho y’ibyo byombi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere, NST2, igaragaza ko kuva yatangira, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse aho kuri ubu bugeze 8.9% buvuye kuri 8.2% mu 2023.
Minisitiri w’Intebe ,Dr.Nsengiyumva Justin, yavuze ko mu bihembwe bitatu bya 2025, ubukungu bwakomeje kuzamuka, ku mpuzandego ya 8.7% , igizwe n’izamuka rya 6,5% mu gihembwe cya mbere, 7.8% mu gihembwe cya kabiri, na 11,8% mu gihembwe cya Gatatu.
Dr Nsengiyumva avuga ko iri zamuka ryagizweho n’inzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, inganda na serivisi .
Ni mu gihe ku bubanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yatangaje ko kuva Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangira mu 2003 yafashjije u Rwanda kwagura umubano n’Amahanga aho za Ambasade zarwo zavuye kuri 20 zigera kuri 50 mu myaka 23 ishize.
Yanagaragaje uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry’’igihugu aho yavuze ko amafaranga bohereza yazamutse akava kuri miliyoni 9.2 z’amadorali akagera kuri miliyoni 502 z’amadorali buri mwaka.
Muri rusange, iyi nama yasize ishusho yuko umuturage ari ku isonga aho afite u burenganzira busesuye mu kugaragaza uruhare mu bimukorerwa no kubazwa inshingano kw’abayobozi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *