Ingabire M. Immaculée yatorewe kuyobora ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta muri EAC
Yanditswe: Saturday 01, Apr 2017
Ingabire Marie Immaculee, uyobora Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane ishami ry’ u Rwanda, yatorewe kuyobora ihuriro ry’ imiryango itegamiye kuri Leta mu bihugu bigize Afurika y’ iburasirazuba, aravuga ko kimwe mu byo agiye gushyiramo ingufu ari ugushakira umuti ibibazo bya politiki biri mu Burundi.
Ni amatora yabereye Arusha muri Tanzania tariki 31 Werurwe 2017. Madamu Ingabire ugiye kuyobora EACSOF muri manda y’ imyaka ibiri yavuze ko ibazo by’ umutekano muke biri mu (…)
Ingabire Marie Immaculee, uyobora Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane ishami ry’ u Rwanda, yatorewe kuyobora ihuriro ry’ imiryango itegamiye kuri Leta mu bihugu bigize Afurika y’ iburasirazuba, aravuga ko kimwe mu byo agiye gushyiramo ingufu ari ugushakira umuti ibibazo bya politiki biri mu Burundi.
Ni amatora yabereye Arusha muri Tanzania tariki 31 Werurwe 2017. Madamu Ingabire ugiye kuyobora EACSOF muri manda y’ imyaka ibiri yavuze ko ibazo by’ umutekano muke biri mu Burundi biri mu byo agiye gushyiramo imbagara bigashakirwa umuti, kuko ubuhuza bwashyizweho ntacyo bukora.
Madamu Ingabire yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko iryo huriro rifite inshingano nyinshi zirimo no guhagararira imiryango yose itegamiye kuri Leta ibarizwa mu bihugu bigize EAC no gukora ubuvugizi ku bibazo bibangamiye abatuye ibyo bihugu.
Uyu muyobozi yagaragaraje ko kuba ibihugu bigize EAC bidashyira mu bikorwa amasezerano agenga EAC byashyizeho umukono ari imbogamizi ikwiye gushakirwa umuti. Nabyo ngo biri mu byo EACSOF igiye gukoraho ubuvugizi.
Muri ayo masezerano harimo ko ibi bihugu bigomba kujya byorohereza urujya n’ uruza rw’ abaturage babyo, Ingabire agaragaza ko hakirimo imbogamizi nubwo ku ruhande rumwe hari icyakozwe.
Avuga kuba U Rwanda, Uganda na Kenya abaturage bashobora gutembera bibashishije ikarita ndangamuntu nyamara muri Tanzania n’ u Burundi bikaba bitaragerwaho naho hakenewe imbaraga kugira bibashe kugerwaho.
Ayo masezerano kandi avuga ko ibihugu bigize EAC bigomba gufashanya no gutabarana kubwa Ingabire ngo ibi ntabwo bikorwa.
By’ umwihariko ku bibazo by’ umutekano muke bimaze igihe bivugwa mu Burundi yagize ati “Tugiye gushaka uburyo twahura n’ umuhuza mukuru mu bibazo by’ u Burundi Perezida Museveni n’ umuhuza wungirije Benjamin Mkapa batugaragarije ibyo bagezeho kuko twe turabona ntacyo bakora. Mu Burundi turacyumva, abishwe, abanyurujwe, n’ abafungiwe ahantu hatazwi”
Yakomeje avuga ko bateganya gutumiza inama y’ abakuru b’ ibihugu bya EAC bakaganira ku ishyirwamubikorwa ry’ amasezerano ashyiraho uyu muryango bemeza ko amenshi atarashirwa mu bikorwa
Umuyobozi wa EACSOF atorwa hakurikijwe igihugu gitahiwe kuyobora. Ibi bivuze ko iyo umuyobozi wo mu gihugu kimwe asoje manda ye haba hari ikindi gihugu kizakurikiraho mu gutanga umuyobozi.
Uzayobora iryo huriro atoranywa mu miryango itegamiye kuri Leta ibarizwa mu gihugu gitahiwe kuyobora. Umuyobozi wa EACSOF nta mushahara agenerwa.
Ingabire ugiye kuyobora iri huriro asanzwe afite izindi nshingano nyinshi zirimo kuba ari Umwe mu ba komiseri b’ urwego rw’ igihugu rw’ itangazamakuru, akaba umuyobozi wa TI – Rwanda, ni Komiseri muri komite ishinzwe gushyiraho abakomiseri muri komisiyo y’ igihugu y’ uburenganzira bwa muntu, akaba n’ umwe mu bagize inama y’ ubutegetsi ya Profemme twese hamwe. Kuri izi nshingano n’ izindi tutarondoye hiyongereyeho kuba agiye kuyobora EACSOF.
Agira ati “Kubifatanya ntabwo biruhije kuko nta na kimwe kibangamira ikindi”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *