
Imiryango itari iya Leta yasabye ko abantu bakiri ingaragu bemererwa kugira uruhare ku kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa gutwitirwa n’abandi.
Babigarutseho ubwo hatangwaga ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi rikomeje kwigwaho no gusesengurwa muri Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ingingo ya 77 muri uwo mushinga w’itegeko iteganya ko gutwitira undi byemewe iyo umuganga yemeje ko uwasabye gutwitirwa n’undi adashobora gutwita cyangwa kubyara cyangwa hemejwe ko ubuzima bwe n’ubw’umwana bwajya mu kaga mu gihe cyo gutwita cyangwa kubyara.
Ingingo ya 76 yo yemeza ko gutanga intanga cyangwa urusoro ari igikorwa abantu ku giti cyabo cyangwa abashyingiranywe bakora batanga ku bushake intanga zabo cyangwa urusoro rwabo kugira ngo bafashe abandi gutwita.
Icyakora gutanga intanga cyangwa urusoro hagamijwe kororoka byemerwa gusa iyo izo ntanga cyangwa urwo rusoro bihabwa abashyingiranywe.
Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza yagaragaje ko izo ngingo zikwiye kuvugururwa hagatangwa uburenganzira ku bantu bose, kuko hari abo usanga batarashyingiranywe kubera impamvu zitandukanye cyangwa batifuza gukora imibonano mpuzabitsina ariko bifuza kubona umwana.
Ati “Mu by’ukuri ni byo hari abadashobora kubyara baragerageje byaranze barageze no kwa Muganga […] akenshi ntabwo umugabo ari we uhitamo ko umugore akeneye gutwitirwa, ahubwo hari n’umukobwa wabuze amahirwe yo kubona umugabo ariko akeneye kubyara, hari n’undi udakeneye kuryamana n’uwo mugabo ariko akeneye intanga ze. Itegeko ntirirebe gusa wa wundi udashobora kubyara, kuko nshobora kuba nta gikundiro mfite ariko nkaba najya ahabikwa intanga nkababaza izo bafite bakaba bazimpa.”
Yavuze ko hari n’abantu baba barazinutswe abagabo kubera ibikorwa by’ihohoterwa biba byarababayeho, babonye, ibyakorewe ababyeyi babo cyangwa banyuzemo ariko bakifuza kubona abana.
Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr Kagaba Aflodis, yasabye ko hashyirwamo ingingo y’uko hazajyaho iteka rya Minisitiri rizasobanura uko bizajya bikorwa mu kwirinda ko itegeko rizajya rihinduka uko iterambere ryagenda riza.
Ati “Ntabwo twashobora gutekereza ko uko twororokaga mu myaka 200 ishize ariko bizakomeza. Hari impamvu nyinshi cyane, zirimo uburwayi ariko na sosiyete yacu hari umuntu uvuga ngo njyewe nta mugabo nshaka ariko ugasanga yashaka umwana. Ashobora kuba ari ubushake bwe cyangwa ari ukubura uza kumutereta.”
Yakomeje ati “Tuvuze ko ugomba kubyara ari uko wakoze imibonano mpuzabitsina twaba twirengagije ko ikoranabuhanga riri gutera imbere, dushobora kubyara tudakoze imibonano mpuzabitsina.”
Yavuze kandi ko bidakwiye gukorwa nk’ubucuruzi nk’uko usanga bimwe mu bihugu abagore b’abakene baba baragizwe nk’imashini zibyarira abandi kubera amafaranga.
Depite Mujawabega Yvonne yavuze ko iri tegeko rikwiye gutanga ibisubizo ku bantu bafite ibibazo byo kutabyara, aho guharanira ko abantu bazabyara abana badafitiwe inkomoko izwi.
Itegeko riteganya ko uwemerewe gutwitira undi agomba kuba afite hagati y’imyaka 21 na 40 y’amavuko, kuba yarabashije gutwita kugeza abyaye nta bibazo no kuba kuba afite ubuzima bwiza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *