Inkongi z’imiriro zagabanutseho 40% muri iyi mpeshyi-ACP Jean Baptiste Seminega
Yanditswe: Friday 21, Jul 2017
Mu myaka yashize hakunze kubaho ubwiyongere bw’inkongi z’imiriro cyane cyane mu bihe by’impeshyi, ariko muri uyu mwaka byarahindutse ku buryo inkongi zagabanutseho 40 ku ijana, nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda.
Mu kiganiro yatanze, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yavuze ko uko kugabanuka kwatewe ahanini n’ubukangurambaga bwakozwe na Polisi mu kwigisha abaturage uburyo barwanya kandi (…)
Mu myaka yashize hakunze kubaho ubwiyongere bw’inkongi z’imiriro cyane cyane mu bihe by’impeshyi, ariko muri uyu mwaka byarahindutse ku buryo inkongi zagabanutseho 40 ku ijana, nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda.
Mu kiganiro yatanze, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yavuze ko uko kugabanuka kwatewe ahanini n’ubukangurambaga bwakozwe na Polisi mu kwigisha abaturage uburyo barwanya kandi birinda inkongi.
ACP Seminega yagize ati:” Muri Gicurasi , twagize inkongi 15, muri Kamena zageraga ku 8 kimwe no muri Nyakanga; zagabanutseho 40 ku ijana ugereranyije n’imibare yabaga iriho muri aya mezi yo mu myaka itatu cyangwa ine ishize.”
Hagati y’umwaka wa 2012 na 2014, u Rwanda rwatakarije agera kuri miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda mu byangijwe n’inkongi z’imiriro mu gihugu hose.
Aha ACP Seminega yagize ati:” Ibi byatumye dufata umwanya dutekereza ku mpamvu zigiye zibitera, tuzigaho kandi dukangurira abaturage kuzirinda; ibi bikaba byaratanze umusaruro n’ubwo hatagiye habura inkongi nkeya zibaho ziturutse ku burangare bwa bamwe.”
Yatanze ingero kuri bumwe mu burangare aho abaturage bakoresha gazi mu guteka bakibagirwa kuyizimya bigateza inkongi mu rugo.
Hagati aho, mu myaka ishize, iri shami ryongereye ubushobozi n’ubumenyi mu gukumira no guhangana n’inkongi zabayeho kandi ku gihe; ku buryo muri buri ntara hari imodoka ishinzwe kuzimya inkongi aho zaboneka mu turere.
ACP Seminega yavuze ko izi nkongi zahitanye byinshi birimo n’ubuzima bw’abantu aho yagize ati:” Abantu babyitayeho, impanuka nyinshi zakwirindwa, bakurikije inama bagirwa n’ababifitiye ubumenyi.”
Yaboneyeho kugira inama abaturage gutunga za kizimyamwoto bakwitabaza bibaye ngombwa mbere y’uko haza abashinzwe kuzimya umuriro.
Polisi itangaza ko mu nshuro nyinshi zabayeho, inkongi zakunze guterwa n’imyubakire mibi y’insinga z’amashanyarazi mu mazu, kurenza ubushobozi bw’amashanyarazi ari mu nyubako ndetse na za buji mu nzu; akaba yatanze inama yo gukoresha abasobanukiwe gukora iby’amashanyarazi.
Polisi n’abafatanyabikorwa kandi barateganya ibigega by’amazi ahantu hose ha ngombwa byakenerwa mu migi itandukanye nka kimwe mu bisubizo byo guhangana n’inkongi muri iyo migi.
Avuga ko Polisi izakomeza guha amahugurwa, yaba abapolisi n’abaturage mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu byo gukumira no guhangana n’inkongi.
Polisi kandi yashyizeho umurongo wa telefoni 111, uwo ari we wese yahamagaraho ku buntu igihe agize ikibazo gifitanye isano n’inkongi z’imiriro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *