skol
fortebet

Inkura zirabura zigiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’ imyaka 36 zitahaba

Yanditswe: Monday 09, Jan 2017

Sponsored Ad

Nta gihindutse uyu mwaka wa 2017 urasiga muri Pariki y’ Akagera hongeye kugaruka inkura zirabura (black rhinoceros) nyuma y’ imyaka 36 zicitse mu Rwanda.
Ni icyizere gituruka ku mushinga Leta y’ u Rwanda, yatewemo inkunga y’ amayero 200,000 n’ igihugu cy’ Ubuholandi mu mushinga wo kugarura izi nyamaswa muri Pariki y’ Akagera. Gahunda ihari ni ukuzana inkura 20 zirimo 10 z’ ingabo n’ 10 z’ ingore.
Robert Kayinamura umwe mu bahagarariye inyungu z’ u Rwanda mu Buholandi yabwiye The New Times ko izi (...)

Sponsored Ad

Nta gihindutse uyu mwaka wa 2017 urasiga muri Pariki y’ Akagera hongeye kugaruka inkura zirabura (black rhinoceros) nyuma y’ imyaka 36 zicitse mu Rwanda.

Ni icyizere gituruka ku mushinga Leta y’ u Rwanda, yatewemo inkunga y’ amayero 200,000 n’ igihugu cy’ Ubuholandi mu mushinga wo kugarura izi nyamaswa muri Pariki y’ Akagera. Gahunda ihari ni ukuzana inkura 20 zirimo 10 z’ ingabo n’ 10 z’ ingore.

Robert Kayinamura umwe mu bahagarariye inyungu z’ u Rwanda mu Buholandi yabwiye The New Times ko izi nkura u Rwanda ruzazikura mu ifamu yitwa Thaba Tholo, iherereye mu ntara ya Zambeze mu gihugu cya Afurika y’ Epfo. Ni igikorwa giteganyijwe muri Gashyantare uyu mwaka wa 2017.

Sarah Hall ushinzwe ubukerarugendo n’ iyamamazabikorwa muri Pariki y’ Akagera avuga ko itariki izi nkura zizagerera mu Rwanda itaramenyekana neza gusa avuga ko imyiteguro yo kuzakira bayigeze kure.

Sarah avuga ko aho zizaruhukira zigeze mu Rwanda mu rwego rwo kuzimenyereza icyirere cy’ u Rwanda mbere y’ uko zirekurwa hamaze gutegurwa. Ni ahantu zizamara amasaha 48 nk’ uko byatangajwe na Kayinamura.

Hagati y’ 1960 n’ 1970 mu Rwanda habarizwaga inkura zigera kuri 50 ziza kuzimira 1980 bitewe na ba rushimusi.

Muri 2010 nibwo Pariki y’ Akagera yashyiriweho uburyo buhamye bwo kuyibungabunga. Ishyirwa muri pariki 10 z’ ibihugu zitabwaho by’ umwihariko n’ umuryango udaharanira inyungu witwa African Parks.

Ibi byatumye n’ abasura Pariki y’ Akagera bikuba kabiri bava mu bihumbi 15 bagera ku bihumbi 32. Amafaranga iyi pariki yinjiriza u Rwanda yavuye ku madorali ibihumbi 200 muri 2010 agera ku madorali miliyoni n’ ibuhumbi 200 muri 2015.

Kugarura inkura mu Rwanda byabanjirijwe no kugarura intare mu Rwanda byabaye muri 2015. Intare nazo zari zarazimiye bitewe na ba rushimusi bazicaga umusubizo izisigaye zigahunga. Kimwe n’ izi nkura izi ntare nazo u Rwanda rwazikuye muri Afurika y’ Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa