skol

Inzu zisenywa n’ibiza mu Rwanda zagabanyutseho 78% mu myaka ine

Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026

featured-image

Inzu zasenywe n’ibiza mu Rwanda zagabanyutseho 78,59% hagati ya 2020/2021 na 2023/2024, ibigaragaza intambwe igihugu gikomeje gutera mu guhashya ingaruka ibiza bigira ku mibereho y’abaturage n’imitungo yabo.

Ni imibare ikubiye muri raporo ngarukamwaka izwi nka ‘Rwanda Statistical Yearbook’ yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku wa 31 Ukuboza 2025. Igaragaza ko mu mwaka wa 2020/2021 inzu zasenywe n’ibiza zari 12.912, mu gihe mu 2023/2024 zagabanyutse zigera kuri 2.765.

Muri rusange Intara y’Uburengerazuba niyo yibasiwe kurusha izindi, aho kuva 2020 kugera 2024, ibiza byasenye inzu 15.780, mu Majyaruguru inzu zasenywe n’ibiza zari 6.612. Mu Ntara y’Iburasirazuba hasenyutse inzu 5.871, mu Majyepfo hasenyuka inzu 4.958 naho mu Mujyi wa Kigali inzu zasenywe n’ibiza zari 2.145.

Akarere ka Rubavu niko kashegeshwe byihariye, aho muri iyo myaka ine gusa ibiza byasenye inzu 7.526, Ngororero hasenyuka inzu 2.741, Burera zari 2.036, mu gihe i Nyagatare ibiza byasenye inzu 1.617.

Ibiza byibasiye izi nzu byiganjemo imitingito, imyuzure, imvura nyinshi, inkangu, inkongi y’umuriro, inkuba n’umuyaga mwinshi.

Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye mu Ukwakira 2025, yahuje Minisiteri y’Ibidukikije n’abafatanyabikorwa bayo yiga ku micungire y’ibiza mu Rwanda, hamuritswe raporo igaragaza ko ibiza ari kimwe mu biteye inkeke Igihugu, aho amafaranga Leta ikoresha mu guhangana nabyo yagiye yiyongera kuva mu 2014, agera ku kigero cya 1-2% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP), ndetse na 4,3% by’ibikorwa byose bya Leta.

Iyo raporo igaragaza ko buri mwaka u Rwanda ruhomba miliyari 210 Frw akoreshwa mu guhangana n’ingaruka z’ibiza, ndetse ko mu gihe hadafashwe ingamba zo guhashya izo ngaruka hakibona, nibura rimwe mu myaka 50, ibiza bishobora guhombya Igihugu asaga miliyoni 345$.

Asobanura ingamba zafashwe mu guhangana n’iki kibazo, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yemeje ko hagiye kongerwa imbaraga mu kubaka ubudahangarwa.

Ati “Tugiye gushyira imbaraga cyane cyane mu kubaka ubudahangarwa kugira ngo tugabanye za ngaruka ziterwa n’ibiza. Akenshi dutabara abantu bamaze guhura n’ibibazo, bivuze ko n’iyo ubatabaye n’ubundi ibibazo biba byamaze kuba, ariko iyo ushyize imbaraga mu kubaka ubudahangarwa bituma ubukana bw’ibibazo bashoboraga guhura nabyo bugabanyuka.”

Muri uwo mujyo MINEMA yafashe ingamba eshanu zitezweho gukemura iki kibazo, zirimo: Gutegura amikoro akenewe mbere mu guhanagana n’ibiza bitaraba, guhuza gahunda zo kwegerenya amikoro akenewe na politiki z’Igihugu, gushimangira ubufatanye hagati ya leta n’abikorera, kongera ubukanguramba mu kwirinda ibiza no kubaka ubushobozi, ndetse no kujyana n’icyerekezo cy’Igihugu kivuga ko bitarenze mu 2035, u Rwanda ruzaba ari Igihugu gifite ubukungu buhamye.

Iyi minisiteri yatangaje ko kuva mu 2025 kugeza mu ntangiriro z’uyu wa 2026, ibiza byahitanye abantu 297, barimo 183 bakubiswe n’inkuba, si ubuzima bw’abantu gusa ibiza byangije hegitari 2.268 z’imyaka irarengerwa bitewe n’imyuzure.

Ibiza kandi byanahitanye amatungo arimo inka 134 muri zo 130 zakubiswe n’inkuba, ndetse mu 2025 honyine ibiza byasenye inzu 3.730, ibyumba by’amashuri 139, imiyoboro y’amashanyarazi 84, ibiraro 22 n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa