skol

Iriya modoka uba uyifungiye iki ko batayishyizemo alcohol- Depite Mukabunani

Yanditswe: Tuesday 06, Jan 2026

featured-image

Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri, Depite Mukabunani Christine, yavuze ko atumva impamvu yo gufunga imodoka mu gihe uwari uyitwaye asanganywe igipimo cya ‘alcohol’ mu mubiri kirenze 0.80.

Ni ibikubiye mu itegeko rishya rigenga imikoreshereze y’umuhanda mu Rwanda ryatowe n’Abadepite ku wa 5 Mutarama 2026.

Mu ngingo 45 zigize iri tegeko, iya 18 ni yo yateje impaka cyane mu badepite ubwo bayisuzumaga ndetse no kuyitora abadepite icyenda barayanze, batatu barifata mu gihe yatowe n’abadepite 68.

Ingingo ya 18 iteganya impamvu zitandukanye zo gufunga ikinyabiziga zirimo no kuba cyafungwa ku mpamvu z’iperereza ry’ibanze, mu gihe umuyobozi wacyo apimwe agasangwamo igipimo cya ‘alcohol’ mu maraso gisumba igiteganywa n’itegeko.

Depite Mukabunani ubwo yaganiraga na Radio/TV10 kuri uyu wa 6 Mutarama 2026 yongeye gushimangira ko atumva impamvu imodoka yafungwa.

Ati “Ikinyabiziga kugira ngo kijye gufungwa kereka ari yo mahitamo ya nyuma asigaye. Naho ubundi hari ibintu byinshi byatuma udafunga ikinyabiziga amakosa wayabonye.”

Yakomeje ati “Niba umuntu atwaye yanyoye ‘alcohol’, ugafunga imodoka, iriya modoka uba uyifungiye iki ko bayishyizemo mazutu cyangwa lisanse batayishyizemo alcohol, uba uyifungiye iki?”

Yakomeje agaragaza ko nubwo iyo ngingo yatowe we atayemera na gato, ahamya ko nk’uko bigenda ku wafashwe atwaye ikinyabiziga adafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, yemererwa guhamagara uyifite utwara imodoka yari afite, ari na ko byari bikwiye kugenda ku wafashwe afite ‘alcohol’ mu maraso aho gufunga imodoka ye.

Yakomeje avuga ko nubwo iyo ngingo yasohotse mu itegeko atayemera ariko rigomba gukurikizwa waba uryemera cyangwa utaryemera.

Ati “Ni ko bigenda, iyo ritambutse utaryemera wowe icyo ukora ni ukurikurikiza nta kundi kuko utarikurikije urahanwa nyine. Ubwo Abanyarwanda babyumve ko iyo risohotse barikurikiza uko rimeze, haba harimo icyo gusaba, abanyamategeko bakaba bazabiregera urukiko bigasubirwamo.”

Itegeko rishya rigenga imikoreshereze y’umuhanda mu Rwanda ryatowe 100% kuko ryatowe n’Abadepite 77 bari bitabiriye Inteko Rusange.

Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri, Depite Mukabunani Christine, yavuze ko atumva impamvu yo gufunga imodoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa