“Iyo dutatanije amaboko aho gukorera hamwe, twese ntawe ubyungukiramo” Perezida Kagame
Yanditswe: Monday 06, Mar 2017
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame asanga Afurika ikwiye gushyira hamwe igakorera hamwe kuko iyo habayeho gutatanya amaboko nta numwe ubyungukiramo .
Perezida Kagame yabikomojeho kuri uyu wa 6 Werurwe 2017 ubwo yatangizaga imirimo y’ Inteko Ishinga amategeko y’ Umuryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ I Burasirazuba I Kigali.
Umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda yagaragaje byinshi umuryango w’ Afurika y’ uburasirazuba umaze kugeraho asaba abo badepite kwirinda icyatuma icyizere uwo muryango (…)
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame asanga Afurika ikwiye gushyira hamwe igakorera hamwe kuko iyo habayeho gutatanya amaboko nta numwe ubyungukiramo .
Perezida Kagame yabikomojeho kuri uyu wa 6 Werurwe 2017 ubwo yatangizaga imirimo y’ Inteko Ishinga amategeko y’ Umuryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ I Burasirazuba I Kigali.
Umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda yagaragaje byinshi umuryango w’ Afurika y’ uburasirazuba umaze kugeraho asaba abo badepite kwirinda icyatuma icyizere uwo muryango ufitiwe gisubira inyuma .
Yagize ati “Ubu abantu baratembera uko babyifuza, kuvugana hagati y’abatuye ibihugu byacu byaroroshye. Guhahirana n’ubucuruzi nabyo byaroroshye kandi turakataje mu kongera ingufu n’amashanyarazi ndetse n’ibikorwaremezo. Ntitugomba gutetereza icyizere ko Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ufitiwe ko ugenda urushaho gutera imbere buri munsi”
Yakomeje agira ati “Ni nawo muganda tubategerejeho nk’abashinga amategeko b’uyu muryango, ngo dukomeze iyo ntabwe itera imbere. Akazi tubategerejeho, ni ugukomeza kubonera ibisubizo ibihangayikishije abatuye ibihugu byacu. Ndabashimira akazi muri gukora, aho ubu muri gusesengura ibyo guhagarika ikoresha ry’amashashi. Turabishyigikiye”.
Perezida Kagame yakomeje ku kukuba u Rwanda rwaraciye ikoreshwa ry’ amashashi avuga ko ari byiza.
Yagize ati “ Tugira ibihugu bifite umwuka mwiza, birengera ibidukikije, ni inshingano yacu kandi yihutirwa. Guhagarika ikoreshwa ry’amashashi twabigezeho mu Rwanda kandi ni byiza”
Umukuru w’ igihugu yavuze ko Afurika ikwiye kuvuga rumwe ikagira ijwi rimwe kuko ibyo bitabaye itagera kuntego zayo.
Yagize ati “Afurika ikeneye kuvuga rumwe, ikagira ijwi rimwe kandi ryubashwe mu ruhando rw’abatuye isi. Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya.Tugomba gukorera hamwe kuko ni byo bizaduteza imbere, bidufitiye inyungu twese. Mu gukorera hamwe hashobora kuba ibidatunganye, ariko gukorana ni byo bidufitiye akamaro”
Yongeyeho ati “Iyo dutatanije amaboko aho gukorera hamwe, twese ntawe ubyungukiramo. Mureke duhe imbaraga inzego zinyuranye bityo zikore neza akazi zishinzwe zidufashe gutera imbere”
Imirimo y’ Inteko ishinga Amategeko y’ umuryango w’ Afurika y’ I Burasirazuba yatangiye kuri uyu wa Mbere irabera mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda biteganyijwe ko izasozwa ku wa Gatatu tariki 9 Werurwe 2017.
Perezida wa EALA, Daniel Fred Kidega, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwabakiriye kuri iyi nshuro, avuga ko igihe kigeze ngo EAC ibyaze umusaruro ubushobozi n’ubwenge ifite mu guhangana n’ibibazo ihura nabyo.
Ati “Na none hakenewe gukurwaho imbogamizi mu bijyanye na za gasutamo, kuko abaturage bo muri uyu muryango bakigorwa n’imikorere n’amabwiriza abazitira, no gukoresha nabi ibwirizwa ry’aho ibicuruzwa byakorewe, bibangamira cyane amasezerano y’uyu muryango.”
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, we yavuze ko iyi na ibaye mu gihe manda z’abadepite bari muri EALA ziri kugera ku musozo ngo hatorwe abandi, bikaba ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku rugendo umuryango umaze gukora, hakarebwa uko inzego zubahiriza inshingano kandi “hagashyirwa imbere kubaka umuryango wishoboye, ufite icyerekezo kandi ukorera mu nyungu z’abawutuye.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *