Jeanette Kagame yasabye urubyiruko kuba maso bakiga amateka y’u Rwanda
Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga zabaye ikibuga cy’intambara aho ukuri kugorekwa nkana, asaba urubyiruko kuba maso bakiga amateka y’u Rwanda bima amayira abarwigiraho impuguke bagamije kurusenya
Ni bumwe mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025, ubwo yitabiraga igikorwa cy’Igihango cy’urungano, cyitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu nzego zitandukanye hirya no hino mu gihugu rurenga ibihumbi bibiri.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko imbuga nkoranyambaga zahoze ari izo gukuraho ubumenyi no gufasha abantu kwidagadura, ariko ngo muri iyi minsi ngo byarahindutse zisigaye zikoreshwa mu gukwirakwiza icengezamatwara rigamije gusenya.
Yagize ati: “Uyu munsi imbuga nkoranyambaga ntizikiri urubuga gusa rwo gusangiriragho ubumenyi n’imyidagaduro, ahubwo zabaye ikibuga cy’intambara, aho ukuri kugorekwa kandi bigakorwa nkana. Uko bukeye n’uko bwije inkuru zitari ukuri zivuguruzanya kandi zigamije kutuyobya no gutera urujijo, zikwirakwizwa mu buryo bwose kandi bworoshe.”
Yakomeje ababwira ko zimwe muri izo nkuru ari izibashishikariza gukemanga impinduka nziza z’Igihugu cyabo.
Ati: “Zimwe muri izo nkuru n’izibashishikariza gukemanga impinduka nziza z’Igihugu cyanyu mwakuze mwirebera. Kubacengezamo ko amateka yacu arimo urujijo ngo namwe mutangire kwibaza koko niba ibyabaye byarabaye cyangwa niba tutanabikwiriye koko.”
Yongeraho ati: “Imvugo n’ingiro zibumvisha ko amahitamo y’ubuyobozi bwacu bw’Igihugu bwahisemo ko buri umwe agomba kubazwa inshingano no kureba kure, bakabyita ko ari Politiki mbi. Ubu guhakana Jenoside no gupfobya amateka, ntibigikoreshwa amagambo akakaye gusa ahubwo byihishe mu mvugo yoroshye, mu mashusho yoroheje kandi mu buryo umuntu ashobora gutwarwa.”
Madam Jeannette Kagame yanababwiye ko hari abafata amateka y’u Rwanda yijimye bakayahinduramo inkuru zisekeje cyangwa bakayajora babyita uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza (Freedom of Expression).
Yagize ati: “Abo bose bazana iyo mitekerereze n’imigirire nta n’umwe utwifuriza ineza. Bana bacu nimuhumure turabumva kandi turahari ngo tugendane muri uru rugendo mwikwemera guheranwa n’ibikomere mwange ko hari uwakongera kuducamo ibice ahubwo mukomeze umurava wo kurinda ibyo amateka yatwigishije.”
Mu ijambo rye kandi, Madamu Jeanette Kagame yakomeje asaba urubyiruko by’umwihariko abitariye Igihango cy’Urungano kujya bafata umwanya bakibaza uwungukira mu byo babwirwa.
Yagize ati: “Rubyiruko muri iri huriro nagira ngo nongere mbasabe mujye mufata namwe umwanya mwibaze muti ninde wungukira muri ibi bibi tubwirwa cyangwa dukomeza kwumva, byo kwambika u Rwanda icyasha, kurusenya no gukoresha amateka yacu.”
Arongera ati: “Mujye mwibaza muti mbese bari he igihe Igihugu cyacu cyari mu mwijima, gifatwa nk’Igihugu cyasenyutse burundu.
Mwongere mwibaze muti ni ryari kandi ni ryari batweretse ko bishimiye iterambere tugezeho. Mubishishikarize urubyiruko buri munsi ntimukaburemo imbaraga z’umutima n’ubwenge bwo gushishoza neza ibyo mwemera n’abo mukurikira kuko guhitamo ibitari ibyo bingana no kwanga kubaho kuri mwe ubwanyu n’abazabakomokaho.”
Mu Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano, habereyemo ibikorwa bitandukanye birimo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kwiga amateka no gusobanukirwa n’icyasenye ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza hateguwe hagashyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuganira ku ngaruka zayo no kwiyibutsa umukoro w’urubyiruko wo gukomeza kubaka u Rwanda bifuza, ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni igikorwa ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya 12 kuko cyatangiye mu 2013.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *