skol
fortebet

Karongi: Abarimu babiri bafashwe bakopeza abanyeshuri

Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018

Sponsored Ad

Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Iperereza rwataye muri yombi abarimu babiri b’ abagabo bigisha ku bigo 2 bitandukanye byo mu karere ka Karongi bakurikiranyweho gukopeza abanyeshuri.

Sponsored Ad

Amakuru agera ku Umuryango aravuga ko aba barimu bakopeje abana bigisha gusa abandi bakabareka nk’ uko bitangazwa n’ abanyeshuri batakopejwe.

Abo barimu ni Habyarimana Alex wo ku ishuri ribanza rya Muvungu na Michel Nsabyimpuhwe wo ku ishuri ribanza rya Muramba

Uko ari babiri bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bwishyura.

Ibizami bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ugushyingo. Abanyeshuri bose hamwe bateganyijwe kubyitabira ni 255 173, bivuze ko biyongereyeho abarenga 17 000.

Atangiza ibi bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, Dr Isaac Munyakazi , Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye yasabye ko abanyeshuri kwirinda gukopera kuko gukopera atari indangagaciro ikwiye kuranga Abanyarwanda.

Minisitiri Dr Mukanyakazi yavuze ko umuco wo gukopera ugenda ugabanuka.

Ibitekerezo

  • nibahamwa n’icyaha bahanwe by’intangarugero kuko ibyo nibyo bidindiza iterambere ry’uburezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa