skol
fortebet

Karongi: Ambulance yakoze impanuka ikomeye igonga igikuta cy’ibitaro

Yanditswe: Monday 26, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imbangukiragutabara yo ku Bitaro bya Murunda yajyaga ku Bitaro bya Kibuye kuzana “Oxygen”yakoze impanuka itunguranye ubwo umushoferi yiteguraga kugenda, yarangaye akagonga inzu z’iBitaro bya Murunda
Ni impanuka yabaye ku cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023, mu masaha ya saa munani z’amanywa.
Umuyobozi wa Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba. , CIP Mucyo Rukundo, yatangaje komuri iyi mpanuka nta muntu witabye Imana.
Yagize ati”Umushoferi yasubiraga (...)

Yagize ati”Umushoferi yasubiraga inyuma ntiyareba neza muri le televiseur,ihanuka mu mukingo uhari, igonga inzu y’ibitaro bya Murunda,imodoka irangirika, n’imodoka irangirika.”

Amakuru avuga ko muri iyo mpanuka, umushoferi yakomeretse, yahise ajyanwa mu Bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali.

CIP Mucyo Rukundo yagiriye inama abashoferi kujya bagira amakenga.

Ati “Igihe icyo ari cyo cyose ni uko igihe uri mu kinyabiziga uba ugomba kwitonda,iyo urangaye biguteza impanuka cyangwa bigateza abandi impanuka.”

IVOMO; Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa