skol
fortebet

Karongi : Batandatu bafungiwe gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi ifungiye kuri Sitasiyo ya Rubengera abagabo batandatu yafashe ku itariki 14 z’uku Kwezi barimo gucukura Zahabu mu buryo bunyuranije n’amategeko mu kagari ka Gitwa, mu murenge wa Rubengera.
Abafashwe ni Habukwiha Claude, Gahigiro Celestin, Niyigena Emmanuel, Uzabumwana Patrice ,Gashirabake Frodouard na Nzanzubuhoro Emmanuel .
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko bafashwe (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi ifungiye kuri Sitasiyo ya Rubengera abagabo batandatu yafashe ku itariki 14 z’uku Kwezi barimo gucukura Zahabu mu buryo bunyuranije n’amategeko mu kagari ka Gitwa, mu murenge wa Rubengera.

Abafashwe ni Habukwiha Claude, Gahigiro Celestin, Niyigena Emmanuel, Uzabumwana Patrice ,Gashirabake Frodouard na Nzanzubuhoro Emmanuel .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko bafashwe barimo gucukura aya mabuye y’agaciro mu mugezi wa Musogoro; kandi ko bafatanwe ibikoresho bitandukanye bifashishaga.

Mu butumwa bwe yasabye abatuye iyi Ntara kwirinda bene ibi bikorwa agira ati,"Byangiza ibidukikije; kandi ingaruka zabyo zigera ku bantu benshi. Ikindi ni uko ababifatiwemo bafungwa bakanacibwa ihazabu."

Yavuze ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranije n’amategeko ari kimwe mu bitera ibiza byangiza ibintu bitandukanye, bikomeretsa, cyangwa bigahitana abantu.

CIP Kanamugire yibukije ko gucukura amabuye y’agaciro bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe; kandi ko ubuhawe agomba kubungabunga no kurengera ibidukikije.

Yakanguriye abafite Amasosiyete akora iyi mirimo (ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro) kudakoresha abantu bafite munsi y’imyaka 18 y’amavuko kuko binyuranije n’amategeko.

Yabasabye kandi gufata ingamba zo gukumira impanuka aho bakorera iyo mirimo zirimo guhora basuzuma ko ibikoresho bifashisha ari bizima; ibishaje bakabisimbuza ibishya.

Yagize ati,"Kubungabunga ibidukikije ni ukurengera ubuzima. Bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko babikomerekeramo; abandi babiburiramo ubuzima. Abantu bakwiye kwirinda bene ibyo bikorwa biciye ukubiri n’amategeko, kandi bishyira ubuzima bwabo mu kaga."

Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu rwego rwo kurushaho gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe by’umwihariko kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije n’ibyaha bibikomokaho (Environmental Protection Unit ). Mu byo gakora harimo gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda ibikorwa byangiza ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa