Karongi: Ubuyobozi bw’Akarere bwahakanye gusumbanisha amahoteli agaherereyemo
Yanditswe: Wednesday 07, Jan 2026
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwahakanye ibirego by’abarimo abakoresha imbuga nkoranyambaga babushinja kwamamaza amwe mu mahoteli agaherereyemo mu buryo buyasumbanisha ayandi.
Abantu bacitse ururondogoro ku wa 6 Mutarama 2026 ubwo kakoreshaga urubuga rwako rwa X mu gushishikariza abantu gucumbika muri imwe muri hoteli zaho, kakanasobanura ibyiza byayo.
Uwitwa Byukusenge Emmanuel yagize ati “Iyi hoteli ariko umenya ari iy’akarere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yatangarije Radio/TV 10 ko amahoteli agaragazwa ku rubuga rwako aba yaragasabye ubufasha, kakabikora mu rwego rwo kumenyekanisha ibyiza byako.
Meya Muzungu yagize ati "Abagenda badusaba bati ‘Mujye mudufasha’, uko bagenda badusaba, tugenda tubafasha kugira ngo tumenyekanishe akarere kacu. N’abandi bose tuzagenda tubafasha kuko turashaka ko aha hantu haba igicumbi cy’ubukerarugendo cyane cyane mu bijyanye n’amahoteli, inama no ku bijyanye n’Ikivu.”
Akarere ka Karongi gafite ubuso bwa kilometero kare 993. Abenshi bakabonamo amahirwe y’ishoramari rishingiye ku bukerarugendo bitewe n’uko gakoze ku Kiyaga cya Kivu. Gaherereyemo amahoteli 14.
Meya Muzungu yatangaje ko amahoteli yose yo muri Karongi azasaba ubufasha azamenyekanishwa

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *