skol
fortebet

Kicukiro: Umwana w’ umukobwa yumvise ko ababyeyi be bamushyinguye aragaruka bamubonye barumirwa

Yanditswe: Tuesday 28, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuryango wa Nzindukiyimana Stanislas Mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro waguye mu kantu ubwo bajyaga kubona bakabona umwana w’ umukobwa bari bamaze iminsi ibiri bashyinguye agarutse mu rugo ari mu muzima.
Akimara kugaruka mu rugo bamwe bagize ngo ni umuzimu, abandi bati yazutse mu gihe hari n’abaheze mu rungabangabo . Uwo mwana w’ umukobwa yavutse mu 1999.
Tariki ya 9 Gashyantare 2017 nibwo uyu mukobwa yaburiwe irengero, ababyeyi be batangira kumushakisha (...)

Sponsored Ad

Umuryango wa Nzindukiyimana Stanislas Mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro waguye mu kantu ubwo bajyaga kubona bakabona umwana w’ umukobwa bari bamaze iminsi ibiri bashyinguye agarutse mu rugo ari mu muzima.

Akimara kugaruka mu rugo bamwe bagize ngo ni umuzimu, abandi bati yazutse mu gihe hari n’abaheze mu rungabangabo . Uwo mwana w’ umukobwa yavutse mu 1999.

Tariki ya 9 Gashyantare 2017 nibwo uyu mukobwa yaburiwe irengero, ababyeyi be batangira kumushakisha baraheba.

Ababyeyi be bumvise ko mu Karere ka Nyanza hatoraguwe umurambo w’umwana w’umukobwa warabuze bene wo bajya mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyanza bwubonye bemeza ko ari uwabo barawubaha bawushyingura tariki ya 22 Werurwe. Hashyize iminsi ibiri tariki ya 24 z’uko kwezi, babonye agarutse mu rugo ari muzima barumirwa.

Ise w’ uyu mukobwa witwa Nzindukiyimana Stanslas yemeza ko mbere yo gushyingura umurambo babonaga ari umukobwa wabo.

Yagize ati “Hashize iminsi agiye, twumvise amatangazo avuga ko hari umurambo w’umukobwa watoraguwe mu ishyamba riri mu Karere ka Nyanza ukaba warabuze bene wo. Twihutiye kujyayo turebye tubona ni umwana wacu, ariko kubera ko bari bamutemye ku ijosi kandi akaba yari amaze iminsi itatu mu buruhukiro isura ntiyagaragaraga neza, nuko turaza turamushyingura.”

Akomeza avuga ko batunguwe no kujya kubona umwana wabo Polisi imuboherereje ari muzima.

Uyu mukobwa yatangaje ko yari yavuye iwabo mu rugo agiye gusenga mu Karere ka Kicukiro, yahagera akahahurira n’umugore wamujyanye kumuha akazi mu Karere ka Nyanza.

Ati “Naje kumenya amakuru ko iwacu banshyinguye birambabaza cyane[…]nagarutse mu rugo abantu barikanga bamwe banyita umuzimu ndetse na Mama abanza gushidikanya ko atari njye avuga ngo umwana we aho yamuhambye arahazi.”

Uwamariya Beatha ushinzwe amakuru mu mudugudu w’Itunda avuga ko uyu mukobwa atazutse ahubwo uwashyinguwe atari we.

Yagize ati “Icyo twasaba abaturage ni uko bajya babanza bagashishoza mbere yo gushyingura umuntu, ikigaragara uyu mukobwa si we wapfuye ahubwo ababyeyi be bashyinguye utari we, uyu si umuzimu ni umwana wabo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, (SP) Emmanuel Hitayezu yatangarije IGIHE ko amakuru y’uyu mukobwa bakiyakurikirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa