Kigali: Abana batatu batwawe n’umuvu w’amazi umwe arapfa
Yanditswe: Wednesday 21, Jan 2026
Imvura yaguye ku gicamunsi cy’itariki ya 20 Mutarama 2026 yateje umuvu w’amazi utwara abantu batatu bari bugamye munsi y’ikiraro mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, umwe muri bo aburirwa irengero.
Mu Gishanga cya Rwampara ahisuka amazi azanwa na ruhurura ituruka ahazwi nko kuri 40 i Nyamirambo ni ho hasanzwe umwana umwe wakomerekejwe n’amazi yari yabaye menshi kubera imvura.
Ni mu gihe undi yari amaze kwitaba Imana naho uwa gatatu we aburirwa irengero aho bikekwa ko ashobora kuba yishwe n’amazi.
Abaturage babonye iryo bara babwiye TV1 ko abo bana bari bamwe mu babaga ku muhanda batangira aho baba ari byo byatumye bajya kugama munsi y’ikiraro.
Umwe yagize ati “Imvura yaguye abavandimwe bari bugamye mu kiraro cy’ahitwa kuri ‘beyicini’ amazi araza arabamanukana bari batatu. Umwe bamumutwaye mu mbangukiragutabara, undi yapfuye undi ntibaramubona bari kumushakisha mu mazi. Bari abana bo ku muhanda.”
Undi yavuze ko abo bana bari benshi ariko abandi bo ntibugama imvura munsi y’ikirararo bituma babasha kwiruka bahunga umuvu w’amazi ntiwabatwara.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje amakuru y’urwo rupfu rw’umwe muri abo bana, avuga ko bari bari mu kigero cy’imyaka itarenze 17.
Gusa yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana imyirondoro yabo.
Ati “Hari uwitabye Imana, uwakomeretse n’undi amazi yatwaye kure ugishakishwa. Turacyari mu iperereza haba ku kumenya abo bana imyirondoro yabo, aho baturutse, ababyeyi no gushakisha uwo amazi yatwaye.”
CIP Gahinzire yaboneyeho gusaba abantu muri rusange kwirinda kwegera imigezi n’ahanyura amazi ya ruhurura mu gihe imvura iri kugwa kuko bigaragara ko bishobora gutera impanuka z’amazi.
Uwitabye Imana yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo umubiri we ukorerwe isuzuma mu gihe undi wari wanakomeretse bikabije na we ari kwitabwaho n’abaganga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *