skol
fortebet

Kigali: Abatujwe mu Mudugudu wa Mpazi baruhutse kwikanga inzu zibagwaho

Yanditswe: Thursday 15, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Mpazi uri mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, bavuga ko banyuzwe n’inzu batujwemo kuko baruhutse kujya bahora bahangayikishijwe no kugwirwa n’amazu mu bihe by’imvura.

Sponsored Ad

Iyo miryango yatangiye gutuzwa n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 14 Gicurasi 2025, aho ku ikubitiro hagiyemo imiryango 172.

Babwiye RBA ko bashimishijwe no kwimuka ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga nko kwegera ruhurura n’amanegeka yari kubashyira mu kaga.

Bagaragaza ko ubu banyuzwe kandi bazajya baryama bagasinzira batikanga ibiza bishobora guturuka ku mvura cyangwa izindi ngaruka zaterwa n’amanegeka.

Umutoni Clarisse, avuga ko aho yari atuye mbere iyo imvura yagwaga ataryamaga ariko ubu agiye kujya aryama agasinzira.

Ati: “Ahambere hari ahantu hashora gushyira ubuzima mu kaga; niba imvura iguye ntituryame ukavuga uti buracya inzu yanguyeho ariko ubu nizeye ko nzajya ndyama.”

Yongeyeho ko bahawe inzu zikomeye zibatuye umutwaro wo guhora basanasana.

Umujyi wa Kigali uvuga ko imiryango 111 yatujwe ari iyari isanzwe ihafite ubutaka, hakiyongeraho 7 yari ituye ahubatswe agakiriro, 20 yari ituye ahubatswe isoko n’indi 34 yagwiriwe n’umukingo ariko hakaba hazatuzwa n’indi ifite ubushobozi buke ikeneye gufashwa n’Umujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko icyo gikorwa cyihariye kuko amazu yubakwa ku butaka bahawe n’abaturage, bakabarirwa igenagaciro ubundi bakazatuzwa hakurikijwe imitungo bari bahafite.

Yagize ati: “Baduha ubutaka basanzwe batuyeho tukabara igenagaciro ry’amazu bahafite noneho amazu yabo tukayakuraho tubakodeshereza, twarangiza kubaka bagahabwa inzu muri za nzu dukurikije igenagaciro ry’amazu bari bafite.”

Iyo miryango uko 172 ikaba yatujwe mu nzu 310 bitewe nuko hari iyabonye inzu irenze imwe bitewe n’igenagaciro ry’imitungo bari bahafite.

Ni mu gihe muri uyu mudugudu huzuye amazu 688 mashya asanga 105 yari ahasanzwe.

Inzu zubatswe muri uyu mudugudu zirimo ibyangombwa nkenerwa nk’amazi ndetse n’umuriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa