skol
fortebet

Kigali: Hatoraguwe umurambo w’ umugabo wambaye ikoti ry’ umukara mu mugezi wa Nyabugogo

Yanditswe: Sunday 14, May 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017 abaturage babonye umurambo w’ umugabo wambaye ikote ry’ umukara mu mugezi wa Nyabugogo.
Uwo murambo wabonetse inyuma y’ aho bita kwa Mirimo mu mazi y’ umugezi wa Nyabugogo mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo mu mujjyi wa Kigali.
Abaturage bakeka ko uwo muntu ashobora kuba yarishwe ahotowe. Bavuga kandi ko atari ubwa mbere muri ako gace habonetse umurambo w’ umuntu.
Ababonye uwo murambo bavuga ko ushobora kuba umaze iminsi kuko ngo (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017 abaturage babonye umurambo w’ umugabo wambaye ikote ry’ umukara mu mugezi wa Nyabugogo.

Uwo murambo wabonetse inyuma y’ aho bita kwa Mirimo mu mazi y’ umugezi wa Nyabugogo mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo mu mujjyi wa Kigali.

Abaturage bakeka ko uwo muntu ashobora kuba yarishwe ahotowe. Bavuga kandi ko atari ubwa mbere muri ako gace habonetse umurambo w’ umuntu.

Ababonye uwo murambo bavuga ko ushobora kuba umaze iminsi kuko ngo watangiye kwangirika.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu mujyi wa Kigali SP Hitayezu Emmanuel yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko uwo murambo wakuwe mu mazi ukajyanwa mu bitaro bya polisi biherereye ku Kacyiru, gusa ngo ntabwo haramenyekana imyirondoro y’ uwo mugabo.

Yagize ati “Ni umurambo w’ umugabo uri mu kigero cy’ imyaka 30 y’ amavuko, urabona turi mugihe cy’ imvura hari ukuntu umuntu ajya mu mazi noneho amazi akamutwara turakeka ko uriya murambo wamanuwe n’ amazi… wajyanywe mu bitaro bya polisi ku Kacyiru”

SP Hitayezu yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko kugeza ubu nta bantu barataka ko babuze umuntu wabo, bityo polisi itaramenya imyirondoro ya Nyakwigendera.

Iyo umurambo utoraguwe nk’ uku ukajyanwa mu bitaro ntihagire abantu bataka ko babuze umuntu, umurambo ukabura ba Nyirawo, Leta iramushyingura.

Ibitekerezo

  • Noneho ntanubwo bajya kujugunya mu Kanyaru basigaye bajugunya muri Nyabugogo.

    ubwose ushatse kuvuga iki?

    Muge mukurikirana mu tugezeho nicyo isuzuma rya muganga ryerekanye

    isi iragoye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa