skol
fortebet

Kigali : Imodoka zirindwi zashyizwemo Lisansi ivanze n’ amazi izigiraho ingaruka

Yanditswe: Friday 03, Feb 2017

Sponsored Ad

Kuri sitasiyo ya SP iherereye mu mujyi wa Kigali ahahoze Radio Rwanda imodoka zirindwi zirimo Land Cruiser, Toyota Carina, na Rava4 zahuye n’ ikibazo nyuma yo gushyirwamo Lisansi yivanze n’ amazi.
Umwe mu bahuye n’iki kibazo kuri uyu wa Gatanu, yahise yitabaza inzego za polisi ndetse n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge (RSB).
Umuyobozi Mukuru wa Sitasiyo za SP, Habimana Claude yavuze ko ikibazo cyari cyabaye cyatewe n’amazi make y’imvura yivanze na lisansi gusa ko abahuye (...)

Sponsored Ad

Kuri sitasiyo ya SP iherereye mu mujyi wa Kigali ahahoze Radio Rwanda imodoka zirindwi zirimo Land Cruiser, Toyota Carina, na Rava4 zahuye n’ ikibazo nyuma yo gushyirwamo Lisansi yivanze n’ amazi.

Umwe mu bahuye n’iki kibazo kuri uyu wa Gatanu, yahise yitabaza inzego za polisi ndetse n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge (RSB).

Umuyobozi Mukuru wa Sitasiyo za SP, Habimana Claude yavuze ko ikibazo cyari cyabaye cyatewe n’amazi make y’imvura yivanze na lisansi gusa ko abahuye nacyo bagiye gufashwa.

Yagize ati “Ntabwo ari ikibazo gikomeye, twamaze kuvugana n’abakiliya bagize ibibazo kandi twabikemuye kuko tugiye kureba imodoka zabo tuzijyane mu igaraje kugira ngo zikorwe mu buryo bwihuse.”

Yakomeje atangaza ko ibibazo nk’ibi bikunze kubaho cyane kubera ko buri gihe iyo ahantu hari ubushyuhe kandi hari hapfundikiye nyuma hakaza ubukonje haza ibyuya bimeze nk’ amazi ku buryo iyo byivanzemo bishobora kugira ingaruka biteza.

Umushoferi wahuye n’iki kibazo yagize ati “ Njye nanywesheje lisansi noneho barangije ngiye kugenda imodoka yanga kwaka hahita haza na mugenzi wanjye ahita abwira abakozi b’iyi sitasiyo ko nawe agize ikibazo nk’icyanjye. Kuba bemeye ko imodoka zacu bagiye guhita bazikoresha ako kanya byanshimishije."

Mu rwego rwo gukurikirana imvano y’iki kibazo, abakozi babiri ba RSB bahise batwara uducupa tubiri twa lisansi muri Laboratwari kugira ngo bagenzure impamvu mpamo yacyo.

Aba bakozi batangarije babwiye Igihe ko ibisubizo bizava mu isuzuma bizatangazwa mu cyumweru kimwe.


Sitasiyo ya SP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa