skol

Kigali: Kuva uburyo bushya bw’ingendo bwatangizwa, abatega bisi biyongereyeho 30%

Yanditswe: Thursday 15, Jan 2026

featured-image

Amezi hafi abiri agiye gushira Leta y’u Rwanda itangiye kugerageza uburyo bushya bwo gutwara abantu mu modoka rusange mu Mujyi wa Kigali. Ni gahunda yatumye umubare w’abatega bisi wiyongeraho 30% kuva yatangizwa.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Ugushyingo 2025 niyo yemeje uburyo bushya bwo gutwara abagenzi bugirwamo uruhare n’ikigo cya Leta cyitwa Ecofleet Solutions.

Kimwe mu by’ingenzi bikubiye muri iyi gahunda ni uko nta modoka kuri ubu igihaguruka ari uko abagenzi buzuye, ahubwo iyo iminota yagenwe igeze, ihita ihaguruka.

Nyuma y’ukwezi kurenga ubu buryo bushya bw’ingendo butangiye kubahirizwa Ecofleet Solutions yavuze ko hari byinshi byahindutse, ku buryo abantu bongeye gukangukirwa no gutega bisi.

Mu kiganiro Umuyobozi mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, yagiranye na RBA yavuze ko impinduka zakozwe zatumye abatega bisi biyongeraho 30%.

Ati: “Urebye muri rusange twavuga ko abagenzi twatwaye muri uku kwezi biyongereyeho 30%, icyo ubwacyo ni ikigaragaza icyizere bafitiye ino serivisi. Gusa nta wavuga ngo hari ibyera ngo de, hari ibyo kunoza gusa tuzagenda tubinoza uko iminsi igenda n’uko tugenda tubona amakuru.”

Muri iyi gahunda, Ecofleet Solutions ishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, ku buryo uwikorera we azajya aharanira gutwara abagenzi neza, ibindi hafi ya byose bitwara amafaranga, bijye biharirwa Leta, mu kwirinda kwa guharanira inyungu byatumaga hatangwa serivisi mbi.

Ecofleet kandi ireberera uburyo ubwikorezi bukorwa, imenya ko bisi zihagije zihari ndetse zakwirakwijwe mu mihora n’imihanda yose, nta bibazo zifite n’ibindi.

Ikora igenamigambi ku bijyanye n’imihanda, igenzure uko abantu batwarwa ku gihe, hisunzwe ikoranabuhanga rigezweho, inarebe ko bisi zose zujuje ibisabwa, harebwa ko zisukuye, zitekanye abakiliya bakiriwe neza, izipfa inazikoreshereze.

Iki kigo kandi ni na cyo kigenzura ibijyanye n’amasezerano y’ibigo bitwara abagenzi, byishyurwe hashingiwe kuri serivisi nziza byatanze aho kuba umubare w’abagenzi byatwaye.

Ecofleet Solutions inakurikirana ibikorwa byose bijyanye n’inyubako n’ibikorwaremezo bikoreshwa mu gutwara abantu, kuva ku bigo bikorerwamo imodoka, gare za bisi n’aho zihagarara hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa