skol

Kigali yaciye agahigo mu mateka ya Shampiyona y’Isi y’Amagare

Yanditswe: Thursday 25, Sep 2025

featured-image

Umujyi wa Kigali wanditse amateka yo kuba uwa mbere ukiniwemo isiganwa ryo mu muhanda mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Muri iri rushanwa rigeze ku munsi waryo wa gatanu, kuri uyu wa Kane, abakobwa bari munsi y’imyaka 23 bari gusiganwa ku ntera y’ibilometero 119,3 aho bahagurukiye, bakanasoreza kuri KCC.

Abakobwa 86 batarengeje imyaka 23 ni bo bahatanye, aho bari gukoresha umuhanda wa KCC- Gishushu- MTN- Mu Kabuga ka Nyarutarama- Golf- SOS-MINAGRI- Ninzi- KABC- RIB Kimihurura- Mediheal- Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi- KCC.

Biteganyijwe ko iyi nzira bayizenguruka inshuro 8, bishakamo uwegukana umudari wa zahabu nyuma yo gutanga abandi kugera ku murongo usorezwaho.
Muri iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, u Rwanda rufitemo abakinnyi bane ari bo: Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette.

Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette bari bakinnye mu gusiganwa n’igihe buri wese agenda wenyine, mu gihe kandi Nyirarukundo yanakinnye muri "Team Time Trial Mixed Relay". Muri rusange, isiganwa rigizwe n’abakinnyi 82 bo mu bihugu 40.

Umujyi wa Kigali wanditse amateka yihariye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa