skol
fortebet

Kirehe:Umukobwa akurikirayweho guta umwana we mu musarani

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu ijoro rishyira tariki 3 Nyakanga 2017, mu Kagari ka Muganza Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko yataye mu musarane umwana w’uruhinja yari amaze kwibaruka.
Ngo uyu mukobwa yafatiwe mu musarani ahita atoroka afatirwa mu gikoni cy’umuturanyi.
Iyamuremye Antoine umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge yemeje aya makuru anavuga ko abaturage bahise bihutira gutabara.
Yagize ati “Abaturage bakimenya ayo makuru ko hari umwana watawe mu musarani, bacukuye (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro rishyira tariki 3 Nyakanga 2017, mu Kagari ka Muganza Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko yataye mu musarane umwana w’uruhinja yari amaze kwibaruka.

Ngo uyu mukobwa yafatiwe mu musarani ahita atoroka afatirwa mu gikoni cy’umuturanyi.

Iyamuremye Antoine umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge yemeje aya makuru anavuga ko abaturage bahise bihutira gutabara.

Yagize ati “Abaturage bakimenya ayo makuru ko hari umwana watawe mu musarani, bacukuye bamukuramo akiri muzima, kubera ko nyina yari yatorotse twahise twohereza umwana kwa muganga mu bitari bya kirehe kandi kugeza ubu ubuzima bwe bumeze neza nta kibazo afite”.

IP Jean Bosco Dusabe,umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba , yabwiye KT ko batangiye gukurikirana babaza uwo mukobwa niba ari we nyina w’umwana koko n’icybimuteye.

Ati “Twatangiye kumukurikirana nk’uko amategeko abiteganye kuko bifatwa nko kwihekura kuko yamutaye mu musarani agamije ko apfa.”

Yavuze ko ari icyaha gihanishwa ingingo y’143 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ati “Nawe twamujyanye kwamuganga kugira ngo avurwe kuko yamutaye agahita yiruka ntiyabona ubuvuzi bw’ibanze”.

Avuga ko kuva muri 2017mu ntara y’Iburasirazuba, ibyaha byo kwihekura byasaga nibyahagaze kuko mu karere ka Kirehe aricyo cyaha gikozwe muri uyu mwaka. Ikindi giherutse gukorerwa mu Karere ka Gatsibo muri Gicurasi 2017.
Ingingo y’143 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko kwihekura ari ubwicanyi bukorewe umwana wabyaye cyangwa uwo ubereye umubyeyi mu buryo bwemewe n’amategeko ko bihanishwa igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa