skol
fortebet

‘Kuba umugabo hari icyo bisobanuye umugore ntabwo ari mushiki wawe’ Me Evode

Yanditswe: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

Evode Uwizeyimana , Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko yakebuye abagabo bahugira mu kazi bakabura umwanya wo gutera akabariro, yabikomoje ku kibazo cy’ abapfubuzi.

Sponsored Ad

Yabikomojejo tariki 06 -07 Ukuboza 2018, mu nama nyunguranabitekerezo yabere mu nteko Ishinga Amategeko yigaga ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Depite Nizeyimana Pie yagaragaje ko kimwe mu bibazo byugarije umuryango ari abagabo bicuruza ‘ubupfubuzi’

Yagize ati “Mu byugarije umuryango nyarwanda hari ikintu gifata indi ntera kidakunze kuvugwaho cyane, ni icy’ ‘Abagabo bicuruza’, hari imvugo muri iyi minsi bita ngo ni ‘Abapfubuzi”.

Kuri iki kibazo Me Evode yavuze ko abagabo bataye inshingano zabo kubera gushakisha amafaranga.

Yagize ati “Abantu bavuye ku nshingano zabo baba abahigi b’amafaranga reka tubyemere, niba umuntu kuva ku wa mbere kugera ku cyumweru umugore cyangwa umugabo umwe ava ku kazi agasanga mugenzi we yasinziriye akanga kumukangura akanga no gucana itara mu cyumba akinjira mu buriri yomboka nk’ ‘igisambo’ akaryama…”

Yakomeje agira ati “Iyo umugore amaze kukubura warabaye umugabo wo mu mpapuro gusa kwa Gitifu, ngo uranditse ngo urumugabo wa nyirakanaka….Kuba umugabo hari icyo bisobanuye, umugore ntabwo ari mushiki wawe.”

Uwizeyimana Evode avuga ko ikibazo cy’ubupfubuzi gifitanye isano n’uko kubura umwanya wo kubaka urugo mu bashakanye, ngo niyo mpamvu birimo byaduka ubu.

Ati “Uyu ni umuco tudakwiye gushyigikira, ubikora abakora ubusambanyi (adultere) kandi amategeko hari icyo abiteganyaho.”

Akomeza avuga ko Leta itashyiraho umukwabo wo gushakisha no gufata abapfubuzi.

Ati “Iki kibazo kirimo gucana inyuma kw’abashakanye ababikora batarashyingirinywe ni akazi kabo bafitanye ikibazo na Bibiliya, ariko igihe umenye ko umugabo wawe abikora ukwiye kureba icyo amategeko ateganya kuko ni ukwica amasezerano ry’abashyingiranywe kuko harimo kubahiriza ubudahemuka, niba umenye ko uwo mwubakanye akora ibyo bintu ukwiye kuba umwikuraho cyangwa ukaba nyirandarwemeye ukahaguma, ntitwavuga ngo dukore umukwabo wo guhiga abapfubuzi kuko no kubamenya biragoye.”

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Umuryango Nyarwanda utekanye, ishema ryacu, umurage wacu”, yafatiwemo imyanzuro irimo, gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bibazo bigaragara mu muryango n’intandaro yabyo kugira ngo bushingirweho mu kuvugurura no gushyiraho politiki, amategeko n’igenamigambi bigamije kubaka umuryango utekanye.

Gushyiraho urwego mpuzabikorwa (national and local technical coordination team) ruhuza igenamigambi n’ibikorwa mu rwego rwo kubaka umuryango utekanye no kugenzura umusaruro wavuyemo hagamijwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo no gushyira imbaraga aho bitagenze neza.

Gutegura no kunoza imfashanyigisho zitegura ababyeyi (positive parenting) n’urubyiruko n’izifasha abagize umuryango gusobanukirwa ibyerekeye inshingano zabo, imibanire y’abashakanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kandi hagatozwa abazazigisha guhera ku rwego rw’umudugudu, hakaba no gukora inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka igamije guhuza amakuru no gufata ingamba nshya zigamije gukumira no gukemura ibibibazo bikibangamiye umutekano n’Iterambere by’ umuryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa