skol

Kubera iki u Rwanda ruri kuvugurura itegeko ry’imikoreshereze y’imihanda rimaze imyaka 38?

Yanditswe: Wednesday 10, Sep 2025

featured-image

Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri, Guverinoma y’u Rwanda yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’itegeko rishya rigenga imikoreshereze y’imihanda, ugamije kuvugurura itegeko ririho kuva mu 1987, rimaze imyaka hafi 40 ridahindurwa.

Iri tegeko rishaje hemejwe ko ritakijyanye n’aho ibihe bigeze ndetse ritajyanye n’iterambere ry’imikoreshereze y’imihanda. Umutwe w’Abadepite wemeje ko uyu mushinga ufite ishingiro, hanyuma ushyikirizwa komisiyo ibishinzwe kugira ngo iwusuzume mbere yo gutorwa burundu.

Iri tegeko rigenga ikoreshwa ry’imihanda harimo kugenda kw’abantu, amatungo n’ibinyabiziga, kandi rishyirwa mu bikorwa binyuze mu mategeko atandukanye arimo Iteka rya Perezida ryo mu 2002 ryavuguruwe mu 2005, 2008 na 2015, Iteka rya Minisitiri ryo mu 2024 rigena imiterere ya perimi nshya, ndetse n’iteka rya 2020 rigena amafaranga ntarengwa y’isuzumwa ry’imodoka.

Umushinga w’itegeko rishya ugamije kuziba ibyuho byinshi birimo kutitabwaho kw’ikoranabuhanga mu micungire y’imihanda no gucunga abakoresha umuhanda.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Jimmy Gasore yavuze ko iri tegeko rishaje ritarimo ibisubizo ku bibazo byo muri iki gihe, bityo kuvugurura amategeko y’imihanda bikaba byari ngombwa. Yagize ati: “Kuvugurura iri tegeko ni ingenzi kugira ngo dukomeze guharanira umutekano wo mu muhanda, duhuze n’ikoranabuhanga rigezweho n’imyitwarire mishya y’abashoferi, bityo tugabanye impanuka n’ingaruka zazo.”

Yagaragaje kandi ko ibihano byari biteganyijwe mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cyo mu 2012 bitakiri mu itegeko ryo mu 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, bityo bikaba bisaba itegeko rishya ribiteganya mu buryo bwihariye.

Umushinga w’itegeko unateganya ibindi bishya birimo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu gihe cyo gutwara imodoka, imicungire y’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, uburyo bushya bwo gukora ibizamini bya perimi n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu igenzura ry’umutekano wo mu muhanda nko gupima umuvuduko n’ibiyobyabwenge.

Iri tegeko rishya rizashyiraho uburyo bushya bwo guhana cyangwa gushimira abashoferi hifashishijwe amanota. Abashoferi batwara neza bazajya bashimirwa naho abarenga ku mategeko bahanwe, bigamije kunoza imyitwarire y’abakoresha umuhanda.

Gasore yavuze ko ubu buryo buzarenza kure ibihano by’amafaranga, bukazagendena n’ingaruka z’igihe kirekire ku barenga ku mategeko kenshi, no gushimira abagaragaza imyitwarire myiza. Ati: “Mu bihugu byinshi, abashoferi batwara neza bagabanyirizwa amafaranga y’ubwishingizi. No mu Rwanda bishobora gukorwa, bigafasha gushimira abakoze neza no guhana abarenze ku mategeko.”

Mu biganiro byabereye mu Nteko, Abadepite batandukanye bagaragaje ibitekerezo n’impungenge ku mushinga w’itegeko. Depite Erneste Nsangabandi yasabye ko hakongerwamo gahunda yo kwigisha abana umuco wo gukoresha umuhanda mu mashuri, by’umwihariko abaturuka mu byaro bagiye kwiga cyangwa gukorera mu mijyi. Yanavuze ko byaba byiza icyangombwa cyo gutwara ibinyabiziga cy’agateganyo cyongerewe igihe, hatabayeho kongera gukora ibizamini nk’uko bimeze ubu.

Depite Deogratias Bizimana Minani yagaragaje ikibazo cy’abanyamaguru bakoresha ’zebra crossing’ nabi, rimwe na rimwe bakambuka umuhanda bakoresha telefone cyangwa bamabaye ’ecouteurs’, bikaba intandaro y’impanuka. Yasabye ko hashyirwaho amatara y’umuhanda ahateganye na ’zebra crossing’ ndetse n’abanyamaguru bagashyirwa mu nshingano.

Depite Ingrid Marie Parfaite Izere yanenze uburyo abiyandikisha gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga basabwa kwishyura amafaranga 50,000 yose icyarimwe, nyamara bashobora gutsindwa ikizamini cya mbere. Yavuze ko byaba byiza buri wese agiye yishyura ikizamini kimwe kimwe aho kwishyura byose rimwe.

Minisitiri Gasore yavuze ko guverinoma izakomeza ubukangurambaga ku bijyanye n’imikoreshereze ya zebra crossing, ndetse hashobora no gushyirwaho imihanda y’ikirere ahantu hakunze kuba abantu benshi nko muri Nyabugogo.

Ku bijyanye n’amafaranga y’ibizamini bya perimi, yasobanuye ko amafaranga 50,000 avugwa atangwa ahanini ku bigo by’abikorera bikodesha imodoka zo kwigishirizamo, atari ku rwego rwa Leta. Yongeyeho ko amafaranga yemewe na Leta yo kwiyandikisha ari hagati ya 5,000 na 10,000 bitewe n’ubwoko bwa perimi.
Ku kibazo cya perimi y’agateganyo, yavuze ko icyifuzo cyo kongera igihe cyayo kizasuzumwa, kandi gishobora gushyirwa mu itegeko rishya nibyemezwa mu biganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa