Kwiyuhagira buri munsi, guca inzara no koza amenyo kabiri ku munsi: Amabwiriza mashya y’isuku ku Banyarwanda
Yanditswe: Tuesday 02, Dec 2025
Minisitiri w’Ubuzima yashyize hanze amabwiriza yerekeye isuku n’isukura, akubiyemo ingingo zitandukanye z’ibyo abaturarwanda bakwiriye kubahiriza birimo kwiyuhagira umubiri wose nibura rimwe ku munsi, gusukura inzara no koza amenyo kabiri ku munsi.
Aya mabwiriza yasohotse tariki 26 Ugushyingo 2025, nyuma y’aho Minisitiri w’Ubuzima abonye ko hari icyuho mu kwimakaza isuku n’isukura, gukurikirana no kugenzura isuku ku mubiri, aho abantu batuye, aho bakorera, ahatangirwa serivisi ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi.
Ku bijyanye n’isuku yo ku mubiri, abaturarwanda basabwa kwiyuhagira umubiri wose nibura rimwe ku munsi, koza amenyo nibura kabiri ku munsi hakoreshejwe uburoso n’umuti w’amenyo, kugira isuku y’umusatsi, kugira isuku y’inzara, gukaraba intoki mbere yo gutegura no gufata amafunguro, mbere yo kugaburira no konsa umwana, nyuma yo kuva ku musarane, nyuma yo guhanagura umwana, nyuma yo gukora mu myanda cyangwa igihe cyose intoki zanduye; Kwambara imyenda y’imbere n’iy’inyuma imeshe; kwambara inkweto zifite isuku; kuryama heza kandi hafite isuku.
Indi ngingo ikubiye muri aya mabwiriza ni ijyanye n’isuku yo mu ngo.
Buri rugo rusabwa kugira ubwiherero bucukuye kugera kuri metero esheshatu aho bishoboka, bwubakiye, bukinze kandi bufite isuku; Kugira uburyo bwo gukaraba intoki hafi y’ubwiherero; Kugira ubwogero bwubakiye kandi bukinze, aho bishoboka bukaba burimo isima cyangwa amakaro; Kugira umugozi wo kwanikaho imyenda; Kwirinda ko amatungo ararana n’abantu no gufata amazi yanduye ava mu rugo no gufata cyangwa kuyobora ay’imvura mu nzira zabugenewe.
Ingo zose zo mu Rwanda kandi zisabwa kutamena imyanda muri ruhurura; Kugira uburyo bunoze bwo gutunganya no kubika amazi yo kunywa; Kwirinda ibihuru n’amazi y’ibidendezi mu rugo n’ahakikije urugo; Kugira uburyo bwo kuvangura imyanda ibora n’itabora; Kugira ingarani yo kumenamo imyanda cyangwa kugirana amasezerano na koperative cyangwa sosiyete itwara imyanda cyane cyane mu mijyi; Kugira igikoni gifite isuku; Kugira uburyo bwo kumutsa amasahani; Kugira igikoresho cyo gukaraba intoki gifite amazi meza n’isabune; Gukubura cyangwa gukoropa no gusukura inzu n’ibiyirimo buri munsi.
Rusabwa kandi gutunganya umuharuro, aho bishoboka, kugira ubusitani buteyemo imboga, ibiti by’imbuto cyangwa imitako n’indabo; gusukura ikigega kibika amazi meza ndetse n’ikibika ay’imvura ku bagifite, nibura rimwe mu mezi atandatu; Ingo zo mu mujyi zigomba kugira ahamenwa imyanda habugenewe hapfundikiye cyangwa ibikoresho bijyamo imyanda bigashyirwa ahantu habugenewe hatwikiriye igihe abakusanya ibishingwe batarabitwara.
Isuku mu magororero, mu mihanda no mu marimbi
Aya mabwiriza agena kandi ibijyanye n’isuku ikwiriye kubahirizwa mu byanya byagenewe gushyingurwamo abantu.
Irimbi ntirigomba kuba kuba hafi y’amazi imigezi n’amasoko y’ikuzimu kugira ngo hirindwe kwandura kw’amazi.
Irimbi rigomba kugira uburyo bwo kuvanaho imyanda y’amoko yose ihagaragara; hagomba guteganywa inzira nyabagendwa zifite isuku kugira ngo abantu bashobore kugera mu bice byose by’irimbi; rigomba kugira abakozi bakora isuku buri gihe iyo abaje mu muhango wo gushyingura bawurangije.
Mu gihe cy’iminsi ibiri indabo zangirika zishyirwa ku mva zigomba gukurwaho. Irimbi rigomba kuba rifite urukarabiro ku rwinjiriro hari amazi meza n’isabune ku ihema abaje gushyingura bahuriramo.
Irimbi kandi rigomba kugira ubwiherero rusange butandukanye ku bagabo n’abagore burimo urupapuro rw’isuku, n’igikoresho kijugunywamo imyanda kandi bufite aho gukarabira intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune.
Gushyingura no gutaburura umurambo bigomba gukorwa hitawe ku ngamba zo kwirinda ubwandu butandukanye kandi bigakorwa n’abantu bahuguwe. Imva zangiritse zigomba gusanwa vuba kugira ngo ntihinjiremo amazi cyangwa udusimba tunyuranye.
Ku bijyanye n’imihanda, aya mabwiriza agena ko umuhanda ugomba guhora ukubuye kandi utarangwamo imyanda n’ibikoresho bitagenewe kubamo, kuba umuhanda ufite ahajugunywa imyanda nibura muri buri metero ijana.
Birabujijwe kwihagarika no gucira ku muhanda. Ku mihanda ihuza uturere hagomba gushyirwa ubwiherero rusange.
Imihanda igomba kuba ifite uburyo bwo kuyobora amazi y’imvura muri ruhurura rusange; Imodoka zitwara imizigo zibujijwe kugenda zinyanyagiza imyanda mu muhanda ndetse inkengero z’umuhanda zigomba gukorerwa isuku.
Insengero, Kiliziya n’Imisigiti bigomba kuba bifite ubwiherero bw’abagabo, ubw’abagore n’ubw’abafite ubumuga; bufite aho gukarabira intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune kandi bufite uburyo bwo kwisukura n’igikoresho kijugunywamo imyanda gipfundikirwa.
Bigomba kugira ibikoresho rusange byo gushyiramo imyanda mu nguni zose z’urusengero; kugirana amasezerano n’ishyirahamwe cyangwa sosiyeti ibatwarira imyanda; gufata amazi y’imvura no kugira uburyo bwo gucunga amazi yanduye. Ku babatiriza mu mazi menshi, hagomba kuba hari amazi yabugenewe asukuye.
Ibigo ngororamuco n’amagororero bigomba kuba bifite amazi meza kandi ahagije; ubwiherero butandukanye ku bagabo, abagore n’abafite ubumuga kandi bufite aho gukarabira intoki.
Bigomba kandi kugira ubwiherero bukinze bufungwa imbere n’inyuma, bufite uburyo bwo kwisukura (urupapuro rw’isuku, amazi) na pubeli zo gushyiramo imyanda; Uburyo bwo gufata amazi y’imvura no gucunga amazi y’imyanda.
Amagororero asabwa kugira ibigega bibika amazi meza yakoreshwa mu gihe ayandi yabuze; Igikoni gitunganye, gifite isuku kandi kirimo ibikoresho bihagije n’ububiko bwabyo; aho bamesera imyenda n’aho bayanika, aho kogera haboneye kandi hahagije.
Agomba kandi kugira imiti yabugenewe mu kurwanya umwuka mubi n’isazi biva mu bwiherero, Uburyo bwo gukaraba intoki uvuye mu bwiherero hakoreshejwe amazi meza n’ isabune; Uburyo buhoraho bwo kurwanya udukoko haterwa imiti; Kugira gahunda ihoraho yo gukora isuku mu kigo; Kugira ingarani rusange ndetse n’amasezerano na koperative cyangwa sosiyete itwara imyanda. Kuba hari amazi yo kunywa atunganyije kandi abitse mu bikoresho bisukuye; Kugira imifariso amashuka n’inzitiramibu kuri buri muntu ubamo; Kugira amasezerano na koperative cyangwa sosiyete itwara imyanda.
Aya mabwiriza ari mu murongo wo gushyiraho uburyo bw’igenzura rihoraho ry’ibikorwa by’isuku n’isukura kuva ku rwego rw’igihugu kugeza mu nzego z’imiyoborere zegerejwe abaturage no gushyira mu bikorwa imyanzuro y’ubugenzuzi no kugaragaza uruhare rwa buri wese mu kunoza isuku n’isukura no kubazwa inshingano kuri buri rwego.
Isuku igomba kwimakazwa no mu magororero

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *