skol

Leta igiye gukodesha bisi z’amashanyarazi zizongerwa mu mihanda ya Kigali

Yanditswe: Friday 09, Jan 2026

featured-image

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo Ecofleet Solutions yatanze isoko ryo gukodesha bisi z’amashanyarazi zo gukoresha mu Mujyi wa Kigali mu gihe hagitegerejwe izizagurwa ku nganda zizikora zizaboneka mu mpera z’uyu mwaka.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali hagomba gukoreshwa bisi z’amashanyarazi gusa ndetse gahunda ni uko uyu mwaka uzarangira nta bisi zikoresha ibikomoka kuri peteroli zigihari.

Ikigo Ecofleet Solutions giherutse kwinjira mu bwikorezi rusange mu isura nshya yo gutwara abagenzi muri Kigali aho imodoka zitarenza iminota 10 muri gare na 15 ku cyapa kandi hamwe zikagenda mu mihanda zagenewe zonyine.

Ecofleet yatangiranye imodoka zayo izindi arazikodesha ariko igaragaza ko ikeneyemo izikoresha amashanyarazi nyinshi kuko ubu izo ifitemo ari bisi nini 17 n’izindi esheshatu ntoya zose ikodesha.

Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin yabwiye IGIHE ko bitewe n’uburyo icyo kigo gikora hari ibyerekezo amasosiyete atwara bisi zijyamo mazutu zari zarahagaritse kujyamo bitewe n’uko harimo ibihombo.

Ati “Hari ibyerekezo twasubukuyemo ingendo kuko ba rwiyemezamirimo babonaga batunguka barabireka. Harimo nka bisi zijya i Shyorongi, izijya mu cyanya cy’Inganda i Masoro, Nyarutarama n’ahandi bari baraharetse kuko batabonaga abagenzi benshi. Aho twagiye tuhashyira bisi z’amashanyarazi kuko ni zo zisaba ubushobozi buke mu rugendo.”

Rukera yakomeje asobanura ko iyo ari yo mpamvu bakeneye izindi bisi bakodesha kuko muri rusange ari zo zihendutse ndetse by’umwihariko zikaba zikenewe muri ibyo byerekezo izindi zihendwa no kujyamo.

Ati “Kubera ko dufite gahunda yo gutanga serivisi aho hose no mu bindi byerekezo tuzakomeza kwagukiramo uko ubushobozi buboneka, twasanze icyihutirwa ari ugutanga isoko abafite bisi z’amashanyarazi bakazidukodesha. Tuzazongera mu zindi dusanzwe dukodesha noneho tuzikoreshe aho hari umwihariko.”

Uwo muyobozi yavuze ko bisi bakeneye muri iryo soko zirimo ibyiciro bibiri harimo nto z’imyanya iri hagati ya 22 na 30 n’izindi nini zijyamo abantu 70.

Yavuze muri iryo soko batanze batavuze umubare wa bisi bakeneye kuko gahunda ari uko bazagenda basimbuza izo bafite zose za mazutu ku buryo iziboneka zose bashobora kuzikodesha kuko n’ubundi kuzigura bihenze cyane.

Gukoresha bisi zijyamo mazutu mu gutwara abantu, Rukera yavuze ko byongera 60% ku kiguzi gisabwa ngo zikore ingendo ugereranyije n’izikoresha amashanyarazi.

Itangazo ryo gutanga iryo soko rigaragaza ko ryafunguwe ku itariki ya 6 Mutarama rikazageza ku itariki ya 24 Mutarama 2026.

Magingo aya Ecofleet Solutions ifite bisi 190 zayo yatangiranye n’izindi 110 ikodesha kandi izirimo z’amashanyarazi ni 23 gusa.

Yavuze ko mu gihe bategereje ko Minisiteri y’Ibikorwaremezo igura bisi z’amashanyarazi 300 muri uyu mwaka, izo bakodesha zaba ziri gufasha mu kwihutisha serivisi yo gutwara abantu i Kigali.

Biteganyijwe ko bisi zikoresha mazutu muri Kigali nihamara kugera iz’amashanyarazi nk’uko bigenwe zo zizajya gukorera mu mijyi yo mu ntara no mu bindi byerekezo bisanzwe bijyamo imodoka nke mu ntara cyangwa se zitajyayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa