skol

Leta yatangije gahunda y’ ‘Abafasha b’ abangaga’ : Bazita ku barwaye indwara zidakira

Yanditswe: Monday 13, Mar 2017

Dr Patrick Ndimubanzi aha impamyabushobozi Umugwaneza Nicole umufasha w’ abaganga wahize abandi mu manota
Minisiteri y’ ubuzima yatangije gahunda yo kwita kubarwaye indwara zidakira batiriwe basiragira kwa muganga. Ni gahunda izakorwa n’ abagera kuri 211 babihuguriwe mu gihe cy’ amezi 6.
Iyo gahunda yatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2017. Kuri uyu munsi kandi ninabwo abahawe ayo mahugurwa yo kwita ku barwaye indwara zidakira bahawe impamyabushobozi.
Bose hamwe bagera kuri (…)

Dr Patrick Ndimubanzi aha impamyabushobozi Umugwaneza Nicole umufasha w’ abaganga wahize abandi mu manota

Minisiteri y’ ubuzima yatangije gahunda yo kwita kubarwaye indwara zidakira batiriwe basiragira kwa muganga. Ni gahunda izakorwa n’ abagera kuri 211 babihuguriwe mu gihe cy’ amezi 6.

Iyo gahunda yatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2017. Kuri uyu munsi kandi ninabwo abahawe ayo mahugurwa yo kwita ku barwaye indwara zidakira bahawe impamyabushobozi.

Bose hamwe bagera kuri 211, baturutse mu turere dutandukanye tw’ u Rwanda. Bazakora akazi kenda gusa n’ ak’ abajyanama b’ ubuzima ariko aho batandukaniye ni uko ‘Abafasha b’ abaganga’ bafite inshingano yo kwita kubarwaye indwara zidakira mu gihe abajyanama b’ ubuzima bafite inshingano yo kwita by’ umwihariko ku bana n’ abagore batwite no kuvura indwara ya malariya.

Ikindi batandukaniyeho ni uko Abafasha b’ abaganga bazajya bagenerwa umushara mu gihe Abajyana b’ ubuzima ari abakorera bushake. Uretse ibyo kandi Abafasha b’ abaganga bose barangije amashuri yisumbuye mu masomo anyuranye mu gihe umujyanama w’ ubuzima bitari itegeko ko agomba kuba yararangije amashuri yisumbuye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi watangije ku mugaragaro akazi k’ abafasha abaganga yavuze ko uretse kuba bazita ku barwaye indwara zidakira, bafite n’ indi nshingano yo gutanga amakuru y’ abantu bapfuye n’ icyo bazize.

Yagize ati “Minisiteri y’ ubuzima itangije akazi k’ abafasha b’ abavuzi mu ngo ku mugaragaro. Bazajya bita ku barwayi bafite indwara zidakira, bakanatanga amakuru ajyanye n’ imfu zabereye mu ngo, n’ icyateye izo mfu kugira ngo turusheho kunoza ibarurishamibare mu bijyanye n’ irangamimerere hanyuma tubashe no guteganya icyo twakora kugira ngo tugabanye izo mfu”

MINISANTE yasabye aba bafasha b’ abaganga kuzarangwa n’ ubudakemwa, umurava n’ urukundo

Minisiteri y’ ubuzima ivuga ko abo bafasha b’ abaganga batemerewe kuva mu gace bakoreramo ngo bage gukorera ahandi.

Iyo Minisiteri ivuga ko abo bafasha b’ abaganga bazakemura ikibazo cy’ abarwaye indwara zidakira bafataga ibitaro bitewe n’ uko bagomba gufata imiti buri munsi.

Umufasha wa muganga witwa Byiringiro Vedatse yabwiye Umuryango ko indwara bazitaho bazihuguriwe kandi ko biteguye guhabwa ibikoresho bizabafasha muri ako kazi.

Byiringiro Vedaste

Yagize ati “Twahawe amasomo ajyanye no kuvura indwara zidakira zirimo umutima, kanseri, umuvuduko w’ amaraso, diyabete n’ izindi …tuzakorera ku kigo nderabuzima ariko igihe kinini tuzajya tuba turi mu ngo z’ abaturage bafite izo ndwara tubasuzuma kandi dukurikirana uburyo bafata imiti”

Byiringiro yavuze ko ibikoresho bazifashisha bategereje ko Minisiteri y’ ubuzima izabibaha.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ ubuzima igaragaraza ko ubushakashatsi buheruka gukorwa bwagaragaje ko abanyarwanda 3% barwaye indwara ya diyabeti naho 15% bakagira ikibazo cy’ umuvuduko w’ amaraso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa