skol
fortebet

Madamu Ingabire M. Immaculee yagaye abanyamakuru babeshya abantu bitwaje ko ari umunsi wo kubeshya

Yanditswe: Saturday 01, Apr 2017

Sponsored Ad

Madamu Ingabire Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi w’ Umuryango Mpuzamahanga urwanga ruswa n’ akarengane ishami ry’ u Rwanda, akaba n’ umwe mu bakomiseri b’ urwego rw’ igihugu rw’ itangazamakuru (RMC), wahoze ari Umunyamakuru, yanenze abanyamakuru babeshya abantu bitwaje ko tariki ya 1 Mata buri mwaka ari umunsi wo kubeshya.
Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru Umuryango Madamu Ingabire yavuze ko nta munsi wo kubeshya ubaho, ashimangira ko Abanyarwanda bishyizemo ko tariki ya Mbere Mata ari umunsi wo (...)

Sponsored Ad

Madamu Ingabire Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi w’ Umuryango Mpuzamahanga urwanga ruswa n’ akarengane ishami ry’ u Rwanda, akaba n’ umwe mu bakomiseri b’ urwego rw’ igihugu rw’ itangazamakuru (RMC), wahoze ari Umunyamakuru, yanenze abanyamakuru babeshya abantu bitwaje ko tariki ya 1 Mata buri mwaka ari umunsi wo kubeshya.

Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru Umuryango Madamu Ingabire yavuze ko nta munsi wo kubeshya ubaho, ashimangira ko Abanyarwanda bishyizemo ko tariki ya Mbere Mata ari umunsi wo kubeshya atazi aho babikuye.

Yagize ati “Oya twebwe nk’ Abanyarwanda , biriya si umuco wacu, sinzi iyo babikuye, sinjya nemera ko habaho umunsi n’ umwe wo kubeshya , iminsi yose ni iyo kuvuga ukuri”

Madamu Ingabire akomeza avuga by’ umwihariko ku munyamakuru bidakwiye ko atangaza ibintu bitari ukuri yitwaje ko ari itariki yo kubeshya.

Yagize ati “Abanyamakuru bakora ibyo ntabwo nemeranya nabo rwose, umunyamakuru ubikoze aba ariho arenga ku nshingano ze z’ itangazamakuru. Munyemerere mugaye ntabwo agomba kuvuga inkuru iri butume abantu nabo bibeshya bakagira ngo De Gaule yeguye kandi ateguye ngo ni uko ari umunsi wo kubeshya”.

Aha Ingabire yakomozaga ku kinyamakuru cyo mu Rwanda cyanditse ko umuyobozi w’ Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amagaguru mu Rwanda FERWAFA yeguye nyamara bitari ukuri ahubwo ari ikinyoma bahimbye bishyingikirije ko ari umunsi wo kubeshya.

Yakomeje agira ati “ Nta munsi wo kuyobya abantu ubaho kuko kubeshya ni ukuyobya”

Umunsi wo kubeshya ni umunsi ufite inkomoko mu gihugu cy’ u Bufaransa watangiye kubahirizwa mu kinyejana cya 16.

Uyu munsi ntabwo ugaragara ku rutonde rw’ iminsi mpuzamahanga yemewe n’ Umuryango w’ Abibumbye.

Gusa hari aho usanga ko tariki 1 Mata ari umunsi mpuzamahanga wa Blague aribyo benshi mu banyarwanda bafata nk’ umunsi wo kubeshya.

Abatari bake by’ umwihariko abanyamadini banenga uyu munsi bavuga ko nta munsi wo kubeshya ubaho umuntu agomba kuvuga ukuri iminsi yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa