skol

Manzi Davis ushinjwa uburiganya bwa miliyoni 10$ yavuze ko nta ndishyi akwiye kwishyura

Yanditswe: Monday 29, Sep 2025

featured-image

Manzi Sezisoni Davis ukurikiranyweho ibyaha birimo iyezandonke, kuvunja amafaranga no kuyacuruza mu buryo butemewe n’amategeko no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yavuze ko abaregera indishyi zikomoka ku cyaha mu rubanza rwe badakwiye kuzihabwa.

Ni ibyaha bifitanye isano no kwambura abaturage arenga miliyoni 10$ binyuze muri sosiyete yiswe Billion Traders bashoyemo, abizeza inyungu.

Muri aya mafaranga arenga miliyoni 10,4$ uruhande ruregwa ruvuga ko rwishyuyemo miliyari 7 Frw ariko Ubushinjacyaha bukemeza ko batigeze batanga ibimenyetso by’uko hari abishyuwe.

Kuri uyu wa 29 Nzeri, Manzi yagaragaje ko ibyabayeho hagati ye n’abamwishyuza ari amasezerano y’ubucuruzi atarubahirijwe bityo ko icyo kibazo cyakemurwa mu buryo bw’imbonezamubano aho kuba kwishyuzwa indishyi zikomoka ku byaha.

Manzi yasobanuriye Urukiko ko nta mugambi yari afite wo kubahemukira kuko bamwe muri bo bari bamaze igihe kinini baziranye.

Yavuze kandi ko atari kuba agamije gukora ikibi ngo yegere Banki Nkuru y’Igihugu na CMA, Capital Market Authority, asaba ko hashyirwaho amategeko agenga ubwo bucuruzi yakoraga.

Ati "Nari nzi ko tuzubaka igihugu twese, yaba abashora imari, natwe tuyibyaza umusaruro."

Umunyamategeko we yavuze ko mu barega harimo abemeranyijwe na Manzi umwenda ababereyemo n’uburyo uzishyurwa, bityo ko ubwumvikane bwabo butabangikanywa n’urubanza.

Ati “Uko kwikiranura kuri bo gukuraho ibyo basaba muri uru rubanza.”

Yagaragaje ko ingingo ya 83 igika cya kane cy’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’umurimo, iz’ubutegetsi n’iz’ubucuruzi ivuga ko iyo habayeho amasezerano y’ubwumvikane bishobora kuba impamvu ituma ikirego kitakirwa.

Yasobanuriye urukiko ko uburyo amafaranga bayatangaga byari ibintu byumvikanyweho nko gukora ubucuruzi bityo nta ndishyi zatangwa ku cyaha kitakozwe.

Yifashishije imanza z’abareze Manzi Sezisoni mu rukiko rw’ubucuruzi, avuga ko rwemeje ko icyabaye ari amasezerano atarubahirijwe, rutegeka ko yubahirizwa.

Ati "Abaregera indishyi bose, bari hano kuko ayo masezerano atubahirijwe. Iyo aza kubahirizwa ntabwo bari kuba bakiri hano. Kuvuga ko basaba indishyi zikomoka ku cyaha, numva batabivuga muri ubwo buryo. Nta cyaha cyabayeho, nta mugambi wabayeho wo gukora icyaha.”

Yavuze ko abari bashoye muri Billion Traders bamwe bagiye babona inyungu bakanongera gushoramo kuko babonaga byunguka, abandi bakanongera igishoro.

Umunyamategeko wunganira abantu 43 mu baregera indishyi, Me Nuwagaba James, yavuze ko ibivugwa ko ibyabaye byari amasezerano y’ubucuruzi bihabanye n’ukuri.

Ati "Turi hano kubera uru rubanza ari nshinjabyaha ntabwo ari impamvu z’ubucuruzi. Ayo masezerano ntabwo akuraho icyaha. Kuba bidakuraho icyaha, ntibyatuma abaregera indishyi ikirego cyabo kitakirwa."

Yavuze ko ayo masezerano ahubwo yafatwa nk’ikimenyetso ku byaha abaregwa bakurikiranyweho.

Yasabye ko ikirego cy’abaregera indishyi cyakwakirwa, abaziregera bakazihabwa.

Uwunganira Higiro James uri mu baregera indishyi, Me Mberabagabo Richard, yavuze ko ibivugwa n’abaregwa nta shingiro bifite kubera impamvu zirimo ko icyaha bashinjwa ari ikimunga ubukungu bw’igihugu kandi bikorwa byambaye umutaka usa naho ari ubucuruzi.

Yabwiye Urukiko ko ibyo bishimangirwa n’imyanzuro yatanzwe n’Ubushinjacyaha bigaragara ko yatunganyijwe n’Ishami ryihariye rigamije gukumira ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu (Financial and Economic crime unit).

Yavuze ko abaregwa babanje gusa n’abaremye icyizere mu baturage, bityo ibyo bavuga ko batanze inyungu kuri benshi bidakuraho ko bakoze ibyaha.

Uru urubanza rurimo abaregera indishyi barenga 100.

Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwasabiye Manzi Davis gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 52$, rwari rwongeye gupfundurwa ngo abaregera indishyi bagire ibyo bashyiraho umucyo.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yarupfundikiye, umwanzuro ukazasomwa ku wa 28 Ukwakira 2025 saa Munani.

Manzi Davis yavuze ko nta ndishyi zikomoka ku cyaha akwiye kwishyura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa