skol
fortebet

Meya wa Karongi yavuze ko ba Agronome bakwiye kuva mu biro bakegera abahinzi

Yanditswe: Friday 02, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Akarere ka Karongi MUZUNGU Gerald yavuze ko mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’uburyo umusaruro ukomoka ku buhinzi wakwiyongera, bakwiye gushyiraho amashuri y’ubuhinzi ndetse naba Agronome bakareka gukorera akazi kabo mu biro bakegera abahinzi

Sponsored Ad

Yabugarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 01 Gicurasi 2025 ubwo yerekanaga ishusho y’akarere muri rusange, akabazwaga ku kuba akarere mu bijyanye n’ubuhinzi gahiga ubuso aho guhiga umusaruro.
Umuyobozi w’Akarere MUZUNGU Gerald yavuze ko babihiga byose ariko bikirimo akazi karimo no kwigisha abaturage uburyo bugezweho bwo guhinga.

Yagize ati “Mu bijyanye n’ubuhinzi koko tubihiga byombi ariko haracyarimo akazi ko gukora kandi ni akazi kadusaba kwegera abaturage tukabigisha ibijyanye n’imibare bakoresha mu gihe bahinga, ku buryo niba umuturage ahinze Hegitari y’ibirayi aba azi ingano y’ifumbire azakoresha ku Buryo umusaruro uzaba mwinshi ugereranyije n’ibyo yashoyemo”.

Muzungu yakomeje avuga kandi ko impamvu ubukene bukiri kukigero cyo hejuru muri aka karere biterwa n’umusaruro muke uturuka ku buhinzi.

Yagize ati”Uyu munsi ubukene dufite hafi igice kinini kiraturuka ku musaruro muke uturuka ku buhinzi bitewe no kudakoresha neza ubutaka buhari ngo bubyazwe umusaruro ungana nabwo, kandi ibyo bigomba gushakirwa ibisubizo cyane cyane nko gutangira gushyiraho amashuri y’ubuhinzi mu mirima, ba Agronome aho gukorera akazi mu biro ahubwo bakegera abahinzi mu mirima yabo bakabereka uburyo bakwiye guhinga”.

Uyu muyobozi wa karere kandi yanavuze ko bari gutegura uburyo bwo gukora ingendo shuri ku buryo abahinzi bazajya bajya kwigira ku bandi bahinzi bafite aho bamaze kugeza ubuhinzi bwabo kuko ngo babona umuhinzi kuganira na mugenzi we byoroha kurusha uko yaganirizwa na Agronome ushobora kuba adafite n’umurima.

Raporo y’ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) yagaragaje ko ikigero cy’ubukeneye mu karere ka Karongi ari 38.2%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa