skol
fortebet

MINEDUC yibukije urubyiruko kwirinda amacakubiri rukarangwa n’ubwitange

Yanditswe: Saturday 26, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yasabye urubyiruko rukiri mu mashuri n’urwayasoje gukomeza gusigasira ibyagezweho birinda amacakubiri bakagira umuco wo gukorera no kwitangira Igihugu kandi bakabikora batizigamye

Sponsored Ad

Ibyo byagarutsweho ku mugoroba wo ku wa 25 Mata 2025, muri IPRC Kigali, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 abari abakozi n’abanyeshuri bo mu ishuri ryahoze ari ETO Kicukiro bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi ibihumbi baturutse imihanda yose bahungiye muri ETO Kicukiro bizeye gutabarwa n’ingabo za Loni (MINUAR) zari ziri aho ariko zirabatererana zibasiga mu menyo y’abicanyi bicwa urupfu rw’agashinyaguro.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette yasabye urwo rubyiruko gukomeza kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Yagize ati: “Turizera ko indangagaciro zitorezwa muri iri shuri n’ahandi muzazikomeza zikabafasha kubaka Abanyarwanda, tugakumira amacakubiri tukimakaza ubumwe.”

Yibibukije kugira umuco w’ubwitange baharanira kwigira kandi kwibuka bikaba imbaraga zo guharanira ko ibyabaye bitazongera.

Yagaragaje ko bizabera umurage abazabakomokaho kandi mu gihe batazabikora bazitwa ibigwari.

Ati: “Nitudakura amaboko mu mufuka ngo dukore twitange tutizigamye abadukomokaho bazabitubaza bazavuga ko twabaye ibigwari.”

Irere yasabye urubyiruko guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside; haba ari abifashisha imbuga nkoranyambaga cyangwa babikora mu bundi buryo kuko bishobora gutuma isubira.

Yabasabye kubasobanurira bashize amanga ndetse bakerekana ishusho nyayo y’Igihugu, aho cyavuye, aho kigeze barushaho kugendera kure ingengabitekerezo yabashora mu bibi.

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA wahaye umukoro abakiri bato wo kwirinda ibitekerezo bibi kandi bakigira badatagereje akimuhana.

Komiseri wa IBUKA; Umushakashatsi ndetse n’umuhanga mu by’imitekerereze Dr August Nshimiyimana yagaragaje ko abakiri bato ari bo batabaye u Rwanda mu 1994, bityo ko n’abubu bigomba kubabera isomo.

Yavuze ko abahungiye muri ETO bari bizeye ubufasha bwa LONI ariko ibatererana mu byago; ibyo nabyo bikaba ari isomo.

Yagize ati: ”Loni yatereranye Abatutsi bari bahungiye aha muri ETO birimo inyigisho yo kwigira. Ni ukwigira tudategereje akimuhana kazaza imvura ihise.”

Yasabye abo banyeshuri kwirinda gutekereza ibibi kuko ari byo bibyara amarangamutima mabi nayo akabyara ibikorwa bibi.

Bamwe mu banyeshuri ba IPRC Kigali bagaragaza ko basobanukiwe amateka kandi bibonera abayabayemo bayavuga, nubwo bo batari bahari ariko bazi neza ibihe bishaririye u Rwanda rwanyuzemo bagomba guharanira ko bitazasubira ukundi.

Nziza Abby Shallon avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bimutera gutekereza cyane akareba imbaraga Jenoside yakoranywe rimwe na rimwe akibaza aho umutima wa kimuntu wari waragiye.

Avuga ko nyuma yo kwiga agasonbanukirwa afite umukoro wo kurwanya ikibi cyose aho cyatera gituruka.

Yagize ati: “Iyo turebye uburyo Jenoside yakoranywe ubukana hari ubwo tugira ngo abantu bari barahindutse inyamanswa. Gusa twababona ubwabo bivugira ko babikoze tukabona ni abantu, nkahita mbona ko isomo ririmo ari ukurwanya ikibi cyose.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize abarenga miliyoni bishwe mu gihe cy’amezi atatu gusa, abana baba imfubyi; isiga inshike n’abapfakazi abandi baracyabana n’ibikomere n’agahinda gakabije yabasigiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa