skol
fortebet

Minisitiri Mushikiwabo ntiyemeranya na NEC ku ngingo yo gufungwa imbuga nkoranyambaga mu matora ya Perezida

Yanditswe: Wednesday 31, May 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda akaba n’ umuvugizi wa guverinoma Louise Mushikiwaboyagaragaraje ko Abanyarwanda badakwiye kubuzwa uburenganzira bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’ amatora ya Perezida u Rwanda rwimirije imbere.
Atangaje ibi mu gihe ku wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2017, Perezida wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda, Prof Kalisa Mbanda, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko abakandida biyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, bazajya babanza (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda akaba n’ umuvugizi wa guverinoma Louise Mushikiwaboyagaragaraje ko Abanyarwanda badakwiye kubuzwa uburenganzira bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’ amatora ya Perezida u Rwanda rwimirije imbere.

Atangaje ibi mu gihe ku wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2017, Perezida wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda, Prof Kalisa Mbanda, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko abakandida biyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, bazajya babanza kwerekana ibyo bagiye gutangaza ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko babishyira hanze, kugirango bigenzurwe niba nta binyuranyije n’amategeko bashobora gutangariza rubanda birimo kubiba urwango n’amacakubiri cyangwa ikindi cyahungabanya umudendezo wa rubanda.

Komisiyo y’ amatora kandi tariki 25 Gicurasi yabwiye abanyamakuru ko nibigaragara ko hari abarimo imbuga nkoranyambaga mu buryo bubangamiye amatora zizahagarikwa.

Louise Mushikiwabo, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagaragaje ko n’ubwo yubaha iyi Komisiyo, adashyigikiye na gato iki cyemezo guhagarikira Abanyarwanda imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: "Nubaha cyane Komisiyo y’Amatora, ariko sinemeranya nayo ko Abanyarwanda mu matora bagomba ikibari (uruhushya) cy’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga!"

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko yemeranywa na Komisiyo y’Amatora ku ntego yo kwirinda amacakubiri, imvugo z’urwango n’ibindi byahungabanya umudendezo wa rubanda, ariko akavuga ko uburyo iyi Komisiyo ishaka gukoresha bwo atabwemera kuko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kuburyo uwakora ibinyuranyije nayo yabihanirwa.

Yongeye ati: "Gukumira ko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa nabi nibyo ariko kuniga ibitekerezo bya rubanda sibyo. Abanyarwanda bagomba kuvuga ibyo batekereza mu bwisanzure mu gihe cy’amatora, amategeko yacu ahana abatukana ntahana abavuga... "

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko abanyarwanda benshi bajijutse, bakuze kandi basobanukiwe iby’amategeko, bityo ko abazakoresha imbuga nkoranyambaga babiba urwango, batukana cyangwa bakora ibindi bidakurikije amategeko, bazakurikiranwa bagahanwa uko amategeko abiteganya aho kugirango abenegihugu baniganwe ijambo babuzwa kugaragaza ibitekerezo byabo.

Ibitekerezo

  • mushikiwacu urasobanutse pe nibyo nibareke imbuga zose zikore ariko uzazikoresha nabi azahanwe namategeko

    Ubusehari babandibanenga icavugiwe murwanda cyose baranenga n’ikigitekerezo cya MUSHIKIWABO uyumuedamu bishoboka namwita umuntuwumugabo avugishije ukuripe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa