Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko hakwiye gufatwa ingamba zirinda abahuza nka Qatar
Yanditswe: Friday 19, Sep 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko umuryango mpuzamahanga ukwiye gufata ingamba zo kurengera abahuza impande ziri mu makimbirane nyuma y’aho Israel igabye igitero kuri Qatar tariki ya 9 Nzeri 2025 igambiriye kwica abayobozi bo mu mutwe witwaje intwaro wa Hamas.
Tariki ya 11 Nzeri, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko gukinisha nkana amahame shingiro agenga imibanira y’ibihugu ari ibyo kwamaganwa, kuko biganisha Isi mu kaga katigeze kubaho kuko yaba itagendera ku mategeko.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko Qatar yakabaye ishimirwa uruhare rukomeye igira nk’umuhuza, mu gushaka igisubizo cy’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwo Hagati no mu bindi bice by’Isi, aho kugabwaho igitero.
Mu kiganiro n’abagize ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda cyabaye ku wa 18 Nzeri, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko itangazo rya Guverinoma rishyigikiye iyubahirizwa ry’itegeko mpuzamahanga.
Yagize ati “Bigaragaza ko turimo tugendera ku mategeko mpuzamahanga asa nk’ayahungabanye, ku buryo hari abakora ibyo bumva bidakurikije amategeko mpuzamahanga. Kandi Qatar yo ikaba ari igihugu cyagaragaje ubushake mu guhuza abashyamiranye; haba iburasirazuba bwa Congo n’Uburasirazuba bwo Hagati.”
Yagaragaje ko hakwiye kubaho sitati irengera umuhuza w’impande zishyamiranye, ati “Mu ijambo Ambasaderi wacu i Geneve yavuze ejo, yavuze ko hagomba kujyaho sitati irengera abahuza. Nta kuntu waba uri umuhuza, hanyuma ngo wibasirwe n’umwe mu bashyamiranye.”
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko u Rwanda rwamaganye ibitero umutwe wa Hamas wagabye muri Israel mu Ukwakira 2023, kandi ko ruhangayikishijwe n’ibitero ingabo za Israel zikomeje kugaba mu ntara ya Gaza, ariko runafite icyizere ko ibiganiro byatuma amahoro aboneka.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda rwizera ko kugira ngo intambara yo muri Gaza ihagarare burundu, hakenewe igisubizo cya Leta ebyiri zemewe n’amategeko, aho Israel yakwizezwa ko itazongera kugabwaho ibitero by’iterabwoba, Palestine na yo ikabona ubwigenge.
Ati “Uko tubyumva ni uko nta mahoro ashobora kuzaza mu Burasirazuba bwo Hagati hatabaye Leta ebyiri. Ni ukuvuga Leta ya Israel ibaho mu mahoro n’umutekano, itabangamiwe n’imitwe y’iterabwoba, ndetse na Leta ya Palestine ishobora kubaho. Ibyo twarabivuze inshuro nyinshi, ndetse tukaba twaranabigarije bagenzi bacu bo muri Israel.”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ku birenze gutanga ubutumwa, u Rwanda rwanohereje imfashanyo abahunze ibitero bya Israel muri Gaza, rubinyujije mu muryango w’ubugiraneza w’Ubwami bwa Jordanie.
Tariki ya 9 Nzeri, Israel yarashe muri Qatar igambiriye kwica abayobozi bo muri Hamas
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko bidakwiye ko umuhuza aterwa n’uruhande ruri mu makimbirane


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *