skol
fortebet

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko igihe cyo kwiyunga n’u Bubiligi kitaragera

Yanditswe: Sunday 04, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kugeza ubu nta biganiro bihari bigamije kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, ndetse ashimangira ko icyo gihe kitaragera.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, aherutse kugirira uruzinduko mu bihugu byo mu karere birimo Uganda, u Burundi na RDC.

Ubwo yari muri Uganda yagiranye ibiganiro na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, byibanze ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ariko biza no gutangazwa ko uyu mudipolomate yasabye Museveni kuba yakunga igihugu cye n’u Rwanda.

Ku mugoroba wo muri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko iby’ubu busabe bwa mugenzi we yabyumvise mu itangazamakuru.

Ati “Ayo makuru twarayabonye, twayabonye mu binyamakuru ntabwo twigeze tubimenyeshwa na Leta ya Uganda cyangwa undi uwo ariwe wese.”

Yakomeje avuga ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari ibiganiro bigamije gukemura intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, ashimangira ko iby’u Bubiligi bizaba biza.

Ati “Twe ubu muri aka karere turimo gushaka gukemura ikibazo gikomeye cy’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, ubu nibyo duhugiyemo, ibibazo n’u Bubiligi byo bizashakirwa undi mwanya. Kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi aza mu bindi bihugu byo mu karere ni uburenganzira bwe, ariko uko byagenda kose ibyo yakorana nabo ntabwo bireba u Rwanda.”

Abajijwe niba u Rwanda rwiteguye kuganira n’u Bubiligi ku kuzahura umubano mu gihe cyose bwagaragaza ubushake, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko “icyo gihe ntabwo kiragera, ubu turi mu bibazo byo mu karere tugerageza gukemura, ibyo bibazo bindi igihe cyabyo nikigera, tuzafata icyemezo icyo gihe.”

Muri Werurwe 2025 nibwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gucana umubano n’u Bubiligi, runategeka abadipolomate b’iki gihugu kuva ku butaka bwarwo.

Iki cyemezo cyajyanye n’ibindi bikorwa, birimo guhagarika imishinga y’iterambere u Bubiligi bwari bufite mu Rwanda, yari ifite agaciro k’arenga miliyoni 95 z’Amayero.

Imiryango itari iya Leta yaba iyo mu gihugu na mpuzamahanga, ishingiye ku myemerere n’igamije inyungu rusange yanditse inakorera ku butaka bw’u Rwanda, na yo yabujijwe kugirana imikoranire iyo ari yo yose na Guverinoma y’u Bubiligi cyangwa ibigo biyishamikiyeho.

Impamvu y’ibyo byemezo ni uko hari hashize igihe kinini u Bubiligi busaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga kurufatira ibihano, burushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri RDC.

U Rwanda rwarabihakanye, rwamagana iyo myitwarire y’u Bubiligi, igihugu cyagize uruhare rukomeye mu mateka mabi yabaye mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, kuva mu bihe bwarukolonizaga hamwe na RDC ndetse n’u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa