skol

Minisitiri Stella Ford Mugabo yasobanuye impamvu umwiherero w’ uyu mwaka uzamara iminsi myinshi

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2017

Mu gihe ubusanzwe umwiherero ngarukamwaka w’ abayobozi bakuru b’ igihugu wajyaga umara iminsi ibiri cyangwa itatu, umwihererero w’ uyu mwaka ugiye kuba ku nshuro ya 14, uratangira kuri uyu Gatanu tariki ya 24 Gashyantare uzageze tariki ya 2 Werurwe 2017.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ inama y’ abaminisitiri Stella Ford Mugabo yasobanuye ko kongera igihe cyo gutekereza no kuba hari ingingo nyinshi zizaganirwaho aribyo byatumye hongerwa iminsi abayobozi bakuru bamaraga I Gabiro mu (…)

Mu gihe ubusanzwe umwiherero ngarukamwaka w’ abayobozi bakuru b’ igihugu wajyaga umara iminsi ibiri cyangwa itatu, umwihererero w’ uyu mwaka ugiye kuba ku nshuro ya 14, uratangira kuri uyu Gatanu tariki ya 24 Gashyantare uzageze tariki ya 2 Werurwe 2017.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ inama y’ abaminisitiri Stella Ford Mugabo yasobanuye ko kongera igihe cyo gutekereza no kuba hari ingingo nyinshi zizaganirwaho aribyo byatumye hongerwa iminsi abayobozi bakuru bamaraga I Gabiro mu mwiherereho.

Yagize ati “….Noneho tukanareba ibyo twagezeho n’ ibihe, ibyo tutarageraho n’ ibihe tukareba n’ impamvu, tukagira iminsi yo gutekereza cyane ubundi twageragayo tukagira iminsi ibiri cyangwa itatu tugahita tugaruka. Ubu murabona ko ari hafi icyumweru cyose abayobozi bazagira kugira ngo batekereze ku nzego hafi ya zose”

Yakomeje agira ati “Icya mbere tuzibandaho ni ukureba inshamake y’ ibikubiye mu cyerekezo 2020, tukareba aho igeze ishyirwamubikorwa, ibyo tugezeho, ibyo tutarageraho, imbogamizi n’ izihe noneho tunatekereze kuyindi mishanga minini ya Leta”

Mu ngingo zizaganirwaho uyu mwaka harimo itangwa rya serivisi rifite amanota make ugereranyije n’ izindi nzego. Uru rwego rufite amanota ababirwa muri 70 % mu gihe izindi nzego zifite ari hejuru ya 80%. Izindi ngingo harimo ibyerekezo bitandukanye by’ igihugu na gahunda za Leta.

Mu rwego rw’ ubuhinzi hazaganirwa kuri gahunda yo kuhira itaragera ku rwego rwifuzwa n’ ibibazo bikigaragara mu itangwa ry’ imbuto n’ ifumbire.

Mu rwego rw’ ubucuruzi n’ inganda abayobozi bakuru bazungurana ibitekerezo ku kongera ibyoherezwa mu mahanga. Mu gihembwe cya mbere cya 2016 ibyoherezwa mu mahanga byagabanyutseho 2,4% mugihe ibitumizwayo byazamutseho 3,3%

Umwiherero wa 13 wabaye kuva 12 -14 Werurwe 2016, wafatiwemo imvanzuro 14, magingo aya iyo mwanzuro imaze gushyirwa mubikorwa ku gipimo cya 75%, itatu iracyakorwaho.

Source: RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa