Moses yagiye gusakwa saa sita z’ijoro yanga gufungura baca urugi
Yanditswe: Wednesday 07, May 2025

Turahirwa Moses ukurikiranweho ibyaha byo kunywa urumogi, kurufatanwa ndetse no kurutunda, ubwo yari mu rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, yavuze ko yagiye gusakwa mu masaha y’igicuku bigatuma yanga gukingura akeka ko ari abagizi ba nabi baje kumutera, bituma abashinzwe umutekano bica urugi rw’inzu yabagamo.
ku wa 06 Gicurasi 2025 nibwo Moses yagejejwe mu Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ku byaha akurikiranweho.
Ubwo Moses yahabwa umwanya wo kwiregura ku byaha yaregwaga n’ubushinjacyaha, yabanje gufata umwanya araceceka ndetse aranaririra, ariko umucamanza akomeza kumusaba gushira ubwoba akiregura.
Moses yagize ati” Nyakubahwa perezidante w’urukiko munyemerere ngaruke ku ifatwa ryange, nafashwe mu gicuku saa sita z’ijoro, nagiye kumva numva abantu basakuza hanze y’inzu yanjye baza bankinkuza nanga gukingura kuko nakekaga ko ari abagizi ba nabi baje kuntera nk’uko byari biherutse kumbaho ndetse nahise ntangira no gutabaza abavandimwe gusa abari baje kunsaka bahise baca urugi nuko mbona harimo abapolisi”.
Moses kandi yakomeje avuga ko hari inyandiko y’ifatira ubushinjacyaha buvuga ko yasinyeho kandi we agahakana ko atigeze ayisinyaho kuko bo bavuga ko yafatanwe udupfunyika 13 tw’urumogi kandi nyamara we aziko yatanze ku bushake urumogi rungana na 2g gusa.
Turahirwa Moses yaburanye asaba kuba yakomeza gukurikirwana adafunze bitewe n’ikibazo cy’uburwayi afite bityo kuba ari hanze bikaba byamworohereza mu buvuzi bw’ubujyanama avuga ko yatangiye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, nyamara ubushinjacyaha bwo bumusabira gukomeza gufungwa ngo atabangamira iperereza dore ko hakekwa ko yaba acuruza urwo rumogi atunda akuye mu bindi bihugu.
Umwanzuro w’urukiko kuri uru rubanza uzasomwa ku itariki 09 Gicurasi 2025 ku isaha ya saa munani zuzuye ku Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *