skol
fortebet

Mu Rwanda hatahuwe ko hafi 1/2 mu baforomo n’ ababyaza ari baringa

Yanditswe: Friday 23, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu baforomo n’ ababyaza ibuhumbi 15 bari mu Rwanda, abagera ku bihumbi 7 ntabwo bakora uyu mwuga. Ibi ni ibyagaragajwe n’ ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, Rwanda Nurses and Midwives Union (RNMU). Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara tariki 22 Ukuboza 2016
Ni imibare yagaragaye nyuma y’uko bamwe mu bize uyu mwuga bajya kwiyandikisha mu rugaga rw’abaforomo n’ababyaza ariko mu gihe hakorwaga ubu bushakashatsi byagaragaye ko mu 15.000 (...)

Sponsored Ad

Mu baforomo n’ ababyaza ibuhumbi 15 bari mu Rwanda, abagera ku bihumbi 7 ntabwo bakora uyu mwuga. Ibi ni ibyagaragajwe n’ ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, Rwanda Nurses and Midwives Union (RNMU). Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara tariki 22 Ukuboza 2016

Ni imibare yagaragaye nyuma y’uko bamwe mu bize uyu mwuga bajya kwiyandikisha mu rugaga rw’abaforomo n’ababyaza ariko mu gihe hakorwaga ubu bushakashatsi byagaragaye ko mu 15.000 biyandikishije, muri bo 11.700 bahawe uburenganzira bwo gukora, abagera ku 8000 nibo bonyine bari mu kazi.

Umuyobozi Mukuru wa w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda Andrew Gitembagara, avuga ko ibivugwa mu byihishe inyuma y’uko kudakora uwo mwuga, bishingiye ahanini ku mikorere batishimira bigatuma biyandikisha mu rugaga ariko ntibakore gusa Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari ibitaritaweho mu bushakashatsi.

Avuga ko mu bushakashatsi bakoze byagaragaye ko urwego rw’ubuzima rwateye intambwe ishimishije nyuma ya Jenoside yakorewe abatusti, ariko yongeraho ko hakiri imbogamizi zibuza urwego rw’abaforomo n’ababyaza kwitabira uwo mwuga.

Ati “Igihugu cyacu ni igihugu gitera imbere ubutitsa mu nzego zose, n’urwego rw’ubuzima rero rugenda ruzamukamuka cyane, kuko mu mwaka wa 1995 twari dufite abaforomo bari munsi ya 400, ariko ubu dufite ababarirwa mu bihumbi 15, gusa muri abo abenshi ntibakora.”

Kudakora kwabo abitwerera imikorere igoye bakoreramo, kuko ngo mu bushakashatsi bakoze babonye ko bakora amasaha menshi, bagakorera umushahara muto ndetse ubuke bwabo bugatuma bakora akazi kenshi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2014, bugaragaza ko umuforomo umwe yita ku barwayi 1225, mu gihe umubyaza umwe yita kuri 18.700.

Ni ibibazo Umuyobozi ushinzwe politiki n’Ubugenzuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Umutoni Nathalie, yavuze ko hari byinshi bimaze gukorwa kuri ibyo bibazo ndetse asaba abakoze ubushakashatsi kuzabishingiraho bakabunonosora.

Yagize ati “ Hari ibyo badusabye gukora nabyumvise ariko hari byinshi bimaze gukorwa akaba ari nabyo nabasabye gushingiraho banonosora ubushakashatsi bwabo, hari ibyasohotse mu byumweru nka bitatu bishize, bakwiye kubigenderaho kuko basa n’abagendeye ku byakera kandi hari ibishya byaje.”

Umutoni avuga ko kuba abaforomo n’ababyaza baba bakora amasaha menshi “bishingiye ku mubare muto wabo gusa akavuga ko amasaha y’akazi aba ateganyijwe ahari ahubwo ibigo nderabuzima n’ahandi bakorera aribo bakwiye kuyashyira mu bikorwa.”

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko nubwo bimeze bityo, urwego rw’ububyaza n’ubuforomo rwateye imbere kuko ngo mu 1995 bari munsi ya 400, ubu bakaba bageze ku 15000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa