skol
fortebet

Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizafasha gutahura imodoka yikoreye ibirenze ubushobozi bwayo

Yanditswe: Friday 23, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cya Beno Holdings ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, NCST, n’abandi bafatanyabikorwa bamuritse sisiteme izajya igaragaza ikanapima ibiro imodoka yikoreye ‘On-Board Weighing System’ (OBW).

Sponsored Ad

Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Gicurasi 2025, aho cyari cyitabiriwe n’abayobozi b’Ibigo bya leta bitandukanye birimo, RSB, RTDA, RRA na NGALI.

Sisiteme ya OBW yatangiye gukorwa mu myaka ine ishize aho izashyirwa mu modoka zose zikora ubwikorezi zikorera hejuru ya toni 3,5.

Mu gihe imodoka yarengeje ibiro yikorera OBW izajya ihita itanga ibimenyetso mpuruza haba ku mushoferi ndetse no ku muntu ugenzura sisiteme y’iyo modoka aho yaba ari hose kandi mu gihe igize ikibazo na bwo bizajya bihita bigaragara.

Imodoka ipakiye ibiro birenze ibyo yagenewe gutwara umuntu ukoresha iyo sisiteme azaba ashobora kuyifungira aho iri kugeza igihe ibiro bigabanyijwe bikagezwa ku gipimo yagenewe gutwara.

Umuyobozi mukuru akaba ari na we washinze Beno Holdings, Rukundo Jean Pierre, yavuze ko mu gutangira uyu mushinga igitekerezo cyari ukureba uburyo bwakoreshwa mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere nyuma babona ko hari ikindi bashobora gukora kijyanye no kumenya ibiro imodoka zipakira.

Yasobanuye ko sisiteme ya OBW izafasha mu buryo bubiri burimo kumenya ibiro imodoka itwaye no kugabanya imyuka ihumanya ikirere kuko iyo imodoka ipakiye ibiro byinshi bidahwanye n’ubushobozi yagenewe gutwara na byo ari bimwe mu bihumanya ikirere.

Rukundo yavuze ko iyi sisiteme ya OBW yakozwe ku bufatanye na sosiyete yo muri Koreya y’Epfo ariko mu mezi make izaba yatangiye gukorerwa mu Rwanda.

Yagize ati “ Twakabaye twarayikoreye mu Rwanda ariko kubera ko umunzani usaba ibipimo bihambaye byabaye ngombwa ko twitabaza ibindi bihugu bifite ikoranabuhanga n’ibikoresho birenze ibyacu kugira ngo biduhe ibipimo nyakuri twifuza ariko twizeyeko ko bitarenze Kanama 2025 tuzaba twatangiye kuyikorera hano mu Rwanda.”

Yavuze ko igihe sisiteme ya OBW izaba yatangiye gukorerwa mu Rwanda izaba ihendutse ku buryo bizorohera abantu kuyibona ku giciro gito.

Rukundo yakomeje avuga ko batangiye guhugura abazajya bafasha mu gushyira iyi sisiteme mu modoka ndetse ko bateganya gukorana n’ibigo by’amashuri ya tekinike kuburyo bazajya basoza kwiga babifiteho ubumenyi.

Yagize ati “ Turateganya gukorana n’Amashuri makuru yigisha amasomo y‘Imyuga n’Ubumenyingiro, (IPRC) kugira ngo abanyeshuri biga ibijyanye n’ubukanishi bazajye basoza bafite ubumenyi bwerekeye iyi sisiteme ya OBW.”

Umuyobozi ushinzwe ingendo zo mu muhanda mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Niyibizi Therese, yavuze ko sisiteme ya OBW izafasha gukemura bimwe mu bibazo byinshi bigaragara mu muhanda biterwa n’uko zimwe mu modoka zikorera ibiro birenze ibyo zagenewe.

Yagize ati “ Iyi sisiteme izadufasha gukemura bimwe mu bibazo bigaragara mu muhanda harimo, impanuka, kwangirika kw’imihanda imburagihe ndetse no gusohora imyuka ihumanya ikirere Kandi ibyo byose biterwa n’uko hari imodoka zipakira ibiro birenze ibyo zagenewe kwikorera.”

Niyibizi yavuze ko bari gukorana n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) ku bijyanye n’uko izakoreshwa nyuma bakazayishyikiriza Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego ikazakorerwa isuzuma mu modoka, ikabona gutangira gukoreshwa.

Sisiteme ya OBW ishobora kwibeshya bitarengeje ikigero cya 2% gusa.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa