skol

Mu Rwanda hatangijwe umushinga witezweho kugabanya ubushomeri mu rubyiruko

Yanditswe: Friday 12, Sep 2025

featured-image

U Rwanda ruri mu bihugu 10 bigiye kungukira mu mushinga mushya w’ubushakashatsi ugamije guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, cyane cyane mu matsinda akunze guhurira n’imbogamizi nyinshi mu kubona akazi kinyamwuga.

Uyu mushinga uzamara imyaka itatu, witwa African Youth Pathways to Resilience and Systems Change (AYPReS), watangijwe ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri i Kigali. Uzashyirwa mu bikorwa na Partnership for African Social and Governance Research (PASGR) ku bufatanye na Mastercard Foundation, ukaba uzakorera mu bihugu 10 birimo Kenya, Uganda, Ethiopia, u Rwanda, Nigeria, Ghana, Togo, Benin, Senegal na Côte d’Ivoire.

Intego nyamukuru ni ugusesengura uko urubyiruko, by’umwihariko impunzi, abatuye mu byaro, abakobwa, abafite ubumuga ndetse n’abakora mu mirimo itemewe, bashobora kugira uruhare mu guhindura uburyo bubabuza amahirwe yo kubona imibereho irambye.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Imibereho Myiza muri LODA, Jean Claude Rwahama, yavuze ko ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko gikomeje kuba ingorabahizi. Ati: “Buri mwaka abasaga ibihumbi 250 b’Abanyarwanda binjira ku isoko ry’umurimo, ariko amahirwe yo kubona akazi mu nzego zemewe aracyari make. Ibi bituma benshi bajya mu mirimo itemewe n’amategeko, aho bahura n’imbogamizi nyinshi.”

Yavuze ko ubushomeri mu rubyiruko buri hafi ya 17%, hejuru y’impuzandengo y’igihugu ya 11.1%, kandi bigakoma cyane mu nkokora abakobwa n’abaturuka mu byaro. Yongeyeho ko n’ubwo u Rwanda rufite politiki nyinshi zifasha urubyiruko, hakigaragara icyuho mu mikoranire yazo, bigatuma zitaramba cyangwa ngo zibyare akazi gahoraho.

Rose Njage ushinzwe ibikorwa muri PASGR, yavuze ko uyu mushinga wubakiye ku bushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko rwa Afurika rukunze gushaka kuba abashoramari kurusha gushaka akazi. Ati: “Urubyiruko rwinshi rufite inyota yo kwihangira imirimo, ariko rukabura ubushobozi, amakuru n’uburyo bwo kuramba mu bucuruzi bwabo. Ni yo mpamvu tugomba kubaha urubuga rwo gutangaza ibitekerezo byabo no kumenya neza inzego bashaka kwinjiramo.”

Yagarutse ku matsinda akenshi yirengagizwa mu igenamigambi, arimo abafite ubumuga, impunzi n’abakobwa bo mu byaro, avuga ko uyu mushinga uzabaha ijwi mu gushakirwa ibisubizo.

Mu Rwanda, uzanibanda ku rubyiruko ruvuye mu bigo ngororamuco no kongerera impunzi ubumenyi ku burenganzira bwabo ku kazi. Uyu mushinga uzashyiraho kandi ‘Utafiti Sera House on Youth Resilience and Systems Change,’ urubuga ruzahuza inzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, abashakashatsi n’urubyiruko mu guhanga ibisubizo bihuriweho ku kibazo cy’ubushomeri.

U Rwanda mu bihugu 10 bigiye kungukira ku mushinga mushya uje guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa