Muhanga: Abaforomo babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba imiti
Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

Polisi y’u Rwanda, ishami rikorera mu Majyepfo yatangaje ko yafashe abaforomo babiri bo mu Kigo Nderabuzima cya Gitega, ibakurikiranyeho kwiba icyuma gipima indwara n’imiti.
Bafatiwe mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, mu Mudugudu wa Kavumu, ku wa 24 Mata 2025.
Amakuru avuga ko umwe muri bo wabaga anashinzwe ububiko bw’imiti, yayibaga akayishyikiriza undi bakoranaga wo mu Mujyi wa Muhanga.
Ifatwa ryabo ryakomotse kuri umwe muri bo witwikiriye ijoro abeshya umuzamu ko hari akantu yibagiriwe mu bubiko bw’imiti agiye gufata aramukingurira, yinjiramo maze asohokamo ahetse igikapu.
Gusa uwo muzamu ntabwo yigeze amenya ibyo uwo muforomo atwaye ko ari imiti, bikanavugwa ko bamwe mu baforomo bari basanzwe bamukekaho ubujura bw’imiti, ariko bakabura gihamya.
Ubwo yajyanaga iyo miti aho asanzwe ayijyana, amakuru yaratanzwe maze afatirwa mu cyuho ari kumwe n’umufatanyacyaha we bahita bashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko abo bagabo bombi bakekwaho imiti y’ubwoko bubiri, banafatanywe.
Ati “Bakekwaho ubujura bw’icyuma gipima indwara ndetse n’imiti y’ubwoko bubiri yo mu ivuriro rya Gitega, bakaba banabifatanywe; ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.”
SP Habiyaremye yaboneyeho gutanga ubutumwa bukurira inzira ku murima abajura bose bagitekereza kwiba biringiye kuzihisha ko bidashoboka kuko Polisi iri maso, anasaba abaturage gukomeza ubufatanya batanga amakuru mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *